Bruce Melodie yavuze ko atigeze agura imodoka ya Frw akabakaba miliyari

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Itahiwacu Bruce, Bruce Melodie, yanyomoje amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko yaguze imodoka ifite agaciro gakabakaba miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Muri Nzeri 2021 ni bwo byavuzwe ko uyu muhanzi yatumije/yaguze imodoka ya Brabus 700, imwe mu zo icyamamare mu mupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo afite.

Ni inkuru yasakaye nyuma y’igihe kijya kugera ku kwezi byari bitangajwe ko uyu muhanzi yasinye amasezerano afite agaciro ka miliyari y’amafaranga y’u Rwanda n’ikigo kigurishiriza ibiribwa kuri interineti cyitwa Food Bundles, yakurikiranye n’aya Frw miliyoni 150 yagiranye na Kigali Arena.

Gusa uyu muhanzi ntacyo yari yarigeze atangaza kuri aya makuru y’igurwa ry’iyi modoka ihenze bigeze aha.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Radio Rwanda cyatambutse mu ijoro ry’uyu wa 23 Ukwakira 2021, Bruce Melodie yavuze ko atigeze agura cyangwa ngo atumize iyi modoka, agaragaza ko irenze ubushobozi bwe.

Yagize ati: “Ntabwo nayiguze, nanjye nayibonye nk’uko mwayibonye. Nayibonye kuri social media. Nari ndi busy ndi gutegura igitaramo, sinabashije kubivugaho ariko nta modoka naguze. Ni abantu nabonye babivuga.”

Abajijwe niba yarayitumije nk’uko amakuru abivuga ku rundi ruhande, yasubije ati: “Oya. Ntabwo ari byo. Ayo makuru ntabwo ari yo, barabihimbye. Ariko baranyifuriza neza, nyabonye nayituma da! None se hari umuntu bitabera kugaragara neza? Nayigura, nkajya nyigendamo, gusa ubu ngubu ibyo bavuga si byo.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *