Bugesera: Abaturage bo mu tugari 23 barinubira urugendo rurerure bakora bajya kwivuza

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Bugesera, bavuga ko bagera kwa muganga bakoze urugendo rurerure. Ni ikibazo n’ubuyobozi buvuga ko buzi, bukaba bukirimo kugishakira umuti.

Aka karere kagizwe n’utugari 72, postes de sante zikaba ziri muri 49. Aba baturage ibi babibona nk’imbogamizi zikomeye, bakifuza ko poste de sante zakongerwa kuko babona zidahagije akaba ariyo mpamvu bakora urugendo rw’amasaha ane kugira ngo bajye kwivuza.

Umwe mu baturage, ati:”…umurwayi agera ku kigo nderabuzima yarushijeho kuremba kubera gukora urugendo rurerure…turifuza ko mwadukorera ubuvugizi bakatwubakira centre de sante yacu kuko turambiwe gukora urugendo rw’amasaha ane tugiye kwivuza.”

Abuyobozi b’Akarere ka Bugesera bwemeranya n’aba baturage ko ikibazo cyo gukora urugendo rurerure gihangayikishije akaba ariyo mpamvu bihaye igihe kingana n’imyaka ibiri kugira ngo buri kagari kabarizwa muri aka Karere kubakwemo poste de sante.

Umuyobozi w’aka Karere, Mutabazi Richard, yatangarije Radiotv 10, ko iki kibazo basanzwe bakiri. Ati:”…Iki kibazo koko kirahari kuko kugeza ubu dufite poste de sante 43, gusa turifuza kugira byibuze 72 zingana n’utugari tugize aka karere, mu gihe kingana n’imyaka Ibiri…”

Yakomeje avuga ko bifuza ko utugari twose twagira poste de sante hakiyongeraho n’izindi barimo kubaka umunani zizajya zikorerwaho ubuvuzi bwisumbuye kuko hazajya habamo n’ibitaro n’ibindi byibanze ku buryo banahabyariza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *