Bugesera: Batangiye gutora ku bw’Abami, bati ‘gutora Perezida utora Kagame ntako bisa’

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu basheshakanguhe bo mu Karere ka Bugesera barishimira ko batoye Perezida bafite umutekano, nta vangura rihari, nta buhunzi ndetse ngo bakaba baritoreye Perezida Kagame wabashije gukora byinshi bigaragarira buri wese, kuri bo bikaba ntacyo babigereranya.

b2
Rukemansibe Jean Marie Vianney

Rukemansibe Jean Marie Vianny utuye mu murenge wa Nyamata , akagari ka Maranyundo, umudugudu wa Muyange watoreye kuri site ya Maranyundo, avuga ko kuva amatora yabaho mu Rwanda atarigera asiba na rimwe, yose yayitabiriye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati :”ni amahoro mu Rwanda rwose iyo dutora Kagame, mbere waratoreshwaga , kuva twatangira gutora referandumu yo mu 1959, yo kwemeza umwami narabyitabiriye, ariko icyo gihe hariho ibibazo byinshi bamwe twatangiye guhunga, abandi baricwa, mu by’ukuri amatora turimo atandukanye nayo twakoze yose kuko ubu turatora nta cyo twikanga nta mwiryane, nta buhunzi, Umunyarwanda arisanzuye”.
Akomeza avuga ko ikiruta ikindi ari uko bagiye gutora uwo bazi kandi bazi nicyo azakora, bakitorera umuyobozi bihitiyemo kandi bakaba mu gutora barebye uwagize icyo abamari ndetse babonamo ikize cy’u Rwanda rwejo.
Ati: “Natoye Kayibanda, ntora Habyarimana yewe na Sindikubwabo nari mpari ashyirwaho, ariko uyu we tumutora mu mahoro tuzi nicyo azatumarira ni nayo mpamvu tuzinduka kare butaracya”.
Feliciane Bihengeri wavutse mu 1925, avuga ko ku nshuro ya mbere babanje gutora Demukarasi. “ amatora yose narayatangiye, amatora dukora ubu atandukanye nayo twakoze mbere, ubu turatora mu mahoro ,dufite umutekano , mbese ntacyo nayavugaho kuko buri wese abona ko hari itandukaniro. Rwose Kagame ni umuntu w’intwari yarushije abandi ijambo, yangiriye akamaro kenshi, yantangiye mituweli, yatanze Girinka, icyo navuga n’uko ibiri mbere ari byo byiza”.

Uzabakiriho Elina Atuye mu murenge wa Musenyi akaba yaratoreye ku ishuri rya Musenyi, yatangarije Bwiza.com ko uwo yatoye amwizeyeho ubushobozi kuko n’ ubundi yarabugaragaje ku buryo yumva nta mpungenge yamugirira ku byo yazageraho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati: ”Nishimye ko natoye umusaza wacu Kagame kandi nubundi yaratsinze ibi nakoze kwari ukumwambarira gusa kugirango nogeze umunsi nta kindi.

B1 1
Sezikera, yasabaga Imana kuzasaza yongeye gutora Kagame

Sezikera Antoine, yavutse mu 1925 amatora yose yabaye mu Rwanda yarayitabiriye kugeza n’ubu, avuga ko yageze ku biro by’itora bugicya, ashimishwa no kuba yarasabye Imana ngo imuhe kurama akaba yitoreye Perezida Kagame.
Kagame yampaye inka, ndashaje ariko nshimishijwe nuko ntoye Kagame na none kuko nari narasabye Imana ngo izampe kugeza iki gihe none birabaya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kayiranga Mecky/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *