Bugeshi: Ucumbikiye batandatu batahutse muri Congo aratabaza akarere

Sangiza iyi nkuru

Nyirakabanza Rachel utuye mu mudugudu wa Gashaka, akagari ka Kabumba, arasaba ubufasha bwihuse kuko acumbikiye umuryango w’abantu batandatu batahutse, barimo umubyeyi n’abana batanu bafite ubuzima buzahaye. Uwo mubyeyi Cyimpaye Muhawe, yarahungutse abo muryango baramwihakana imitungo y’iwabo bigabije, nyuma ubuyobozi bumucumbikisha kwa Nyirakabanza Rachel utuye mu marembo y’umurenge.

Bari mu nzu iri ku muhanda mu marembo y’umurenge wa Bugeshi, inzu ifite imiryango ibiri, umwe urimo ibicuruzwa nk’amandazi n’icyayi, undi muryango urimo imifuka y’amakara. Uyu w’amakara niwo Cyimpaye abamo n’abana batanu, naho Nyirakabanza umucumbikiye akaba ahasigaye. Yabasasiye matola yari afite iba nto, yongeraho n’ikirago, abagaburira umunsi wose, kandi abamaranye ibyumweru bisaga bibiri.

Umubyeyi w’abana batanu nawe wa gatandatu wari umaze imyaka 23 mu buhungiro muri Congo yaratahutse, abo mu muryango baramuteragirana ngo ntibazi iwabo, kuko ababyeyi n’abavandimwe be bapfuye. Ba nyinawabo na basaza be mu muryango bigabagabanije iby’iwabo, akaba ariyo nyirabayazana yo kutemerwa n’abo yasanze.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Cyimpaye Muhawe, umubyeyi w’abana batanu nawe wa gatandatu yahunze u Rwanda afite imyaka itandatu y’amavuko, agiye kumara ukwezi atahutse. Yashyikiye mu mudugudu wa Gashaka, akagari ka Kabumba umurenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, asanga nta babyeyi ndetse n’abavandimwe bahari.

Abakuze bo ku musozi wa Mburamazi iwabo barimo kumuteragana bavuga ko batamuzi, n’abashatse kuvuga ko bamuzi bakabuzwa kubivuga bavuga ngo ‘baramwemera bamushyire he”, avuga ko ahari biterwa n’imitungo y’iwabo baba baratwaye. Ubu acumbikiwe n’umuturage mu marembo y’umurenge wa Bugeshi.

Aganira n’itangazamakuru, agira ati ” Nahungutse nzanywe na UNHCR( Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi) bangeza mu nkambi ya Nkamira, nje ngeze ku musozi w’iwacu babazaga abakecuru n’abasaza niba Data witwaga Sebikari bamuzi, abakecuru b’iyo iwacu mu Mburamazi bajya kubyemera ukumva abandi ngo mbese ko muri gushaka kubyemera mufite aho muzamushyira?”

Cyimpaye, kugeza uyu munota acumbikiwe n’umuturage utuye imbere y’umurenge wa Bugeshi, avuga ko mudugudu w’iwabo ndetse n’abayobozi bakigerageza kumufasha nubwo aho ari nta bufasha bundi bw’ubuyobozi afite uretse uyu muturage umurwanaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Mvano Nsabimana Etienne, avuga ko ikibazo cy’uyu mubyeyi kitarasobanuka, ko nk’ubuyobozi bagiye aho avuga ko yavukiye ariko bakaba nta makuru ahamye aragaragaza ko aho koko hahoze ari iwabo.

Ibya Cyimpaye Muhawe, biracyari agatereranzamba, bamwe mu baturage birirwana umunsi ku wundi ndetse bamaze kugira bimwe bamenya kuri we, bavuga ko ikibazo afite babona gishingiye ku mitungo iwabo baba barasize ariko abayisigaranye dore ko nta muvandimwe yasanze ku gasozi iwabo, bakaba badashaka kumwemera, bamwemeye ko iyo mitungo bayibazwa.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nyirakabanza Rachel umucumbikiye, avuga ko hari musaza we wo kwa nyina wabo witwa Bareba Edouard uba i Musanze, akaba ariwe wari utegerejweho ukuri kw’aho iwabo ba Cyimpaye bari batuye. Uyu ngo yari yemeye kuzaza agafasha ubuyobozi gukemura iki kibazo, nyamara ngo umunsi yatanze ntiyaje, bamuhamagaye kuri telefoni umunsi ukurikiyeho asubiza agira ati, “ndi mu byanjye”.

Ni umuzigo utoroshye gutunga abantu batandatu ibyumweru birenga bibiri

Nyirakabanza avuga ko ari ikibazo kimukomereye gutunga abantu batandatu bafite ubuzima bugerwa ku mashyi kandi nawe nta bushobozi buhagije afite. Ngo yabivuganye na Meya avuga ko Gitifu agomba gushakira ibyangombwa Cyimpaye, akazahabwa inkunga yagenewe abatahutse (amadolari 250 ku muntu mukuru, na 150 ku mwana), ibi ngo bikazaba bimufashije mu gihe bagishakisha umuryango wabo.

Kuri uyu mugoroba wo kuwa gatanu, Nyirakabanza yohereje Cyimpaye ku murenge, abashinzwe umutekano(DASSO) bamusubizayo ngo ikibazo barakiga muri iki gitondo.

Bareba Edouard uvugwa ko ari musaza wa Cyimpaye avuga ko atamuzi, ngo gusa mushiki we ukiri mu buhungiro niwe watanze nimero ye, ariko ngo nta sano bafitanye, yemwe ngo na Bugeshi ntahazi.

Ubu buzima bubi si umwihariko wa Cyimpaye mu batahutse bava Congo, kuko ku karere ka Rubavu ntihasiba abatahutse bataka inzara, kutagira mituelle n’irangamuntu, ku buryo n’ufite imbaraga atabasha kubona akazi.

Abagera kuri 15 abanyamakuru basanze ku karere, ni abatuye mu Rutagara, bavuga ko hari n’umaze gupfusha umuntu kubera kubura ubufasha. Ku karere baje gushaka ushinzwe imibereho myiza ngo bamuture ikibazo cyabo, cyane ko bo bamaze kubona ibyangombwa byemeza ko batahutse, ngo babashe guhabwa ya nkunga bagenerwa. Nyamara ngo amezi agiye kuba abiri bari mu gihirahiro, kuko ngo ni imiryango 22 yahungutse mu Ukwakira 2017.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Karegeya Jean Baptiste
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *