Site y’amatora yo muri Bunia, yashinzwe kuri ISP yasahuwe, bituma abapolisi batabara kugira ngo batatanye abigaragambyaga.
Muri kariya gace k’umujyi habaye akavuyo katewe n’abigaragambyaga bagizwe ahanini n’abantu bavanwe mu byabo n’imirwano bavuga ko babujijwe kwitabira amatora. Nibura imashini ebyiri zo gutora zangijwe kuri site y’itora ya ISP.
Abigaragambyaga birukanye abakozi b’amatora, bamena amadirishya kandi bangiza ibikoresho byo gutora. Amakuru aturuka ku munyamakuru wa Actualite.cd uhari avuga ko ibintu bimeze nabi, kandi hakaba humvikanye amasasu.
Abakozi ba CENI bahunze, kandi ibikorwa by’amatora birahagarikwa muri iki gice cya Komini ya Shari muri Bunia. Kugeza saa tatu ku isaha yaho, urusaku rw’amasasu rwari rukiri kumvikana, bituma abaturage bahunga.
Abaturage bakuwe mu byabo bagerageje kwerekeza mu mujyi, aho abashinzwe umutekano bagizwe n’abasirikare ndetse n’abapolisi bakoresheje ibyuka biryana mu maso. Bamwe muri abo baturage kandi ngo bagerageje no gutera site ya Diangenda.
Impagarara zari zamaze kugaragara kuri uyu wa Kabiri ushize mbere y’amatora, ariko abakozi ba CENI bari bashoboye guturisha ibintu by’agateganyo.


