Akarere ka Burera kavuga ko kugira ubwinshi bw’ibyumba by’amashuri atari byo bisobanuye ko hatangwa uburezi bufite ireme. Ubuyobozi bw’ako karere bukavuga ko hari ibyo buri gukora kugira ngo abagana amashuri arimo ay’uburezi bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri ndetse n’ay’ubumenyingiro bahakure uburezi bufite ireme, ariko ababyeyi na bo bagasabwa kumva uruhare rwabo.
Muri rusange abana n’ababyeyi bishimira kuba bafite amashuri abegereye kuburyo hari n’imirenge ifite ibigo by’amashuri birenze kimwe. Nzabarinda ufite umwana wiga ku ishuri ry’uburezi bw’imyaka cumi n’ibiri rya Kirambo ( G.S Kirambo ) avuga ko abana babo biga hafi bakabasha no gufasha ababyeyi mu yindi mirimo. Aragira ati ”ubu se perezida wa repubulika ataraduha amashuri abana bacu ntibakoraga urugendo bakagenda kare bakagera mu rugo bwije! None ubu umwana agera ku ishuri adakoze urugendo rurerure bakanadufasha uturimo”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku rundi ruhande abanyeshuri binubira imibereho iri mu miryango yabo no gukoreshwa imirimo ibabuza gusubiramo amasomo. Umwe muri abo banyeshuri witwa Immaculee Muragijimana, aragira ati” buriya iyo ugeze mu rugo bakaguha iyo mirimo ubura umwanya wo gusubira mu masomo ejo bakubaza ugatsindwa bikaba byabangamira rya reme ry’uburezi ”.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Madame Uwambajemariya Florence avuga ko ubuzima abanyeshuri babamo iwabo bushobora kuba imbogamizi ku myigire yabo, agasaba ababyeyi guha abana babo umwanya wo kwiga aragira ati” burya ireme ry’uburezi harimo ibyumba, hari aho umunyeshuri yigira, hari imyitwarire ya mwalimu n’umunyeshuri, ariko hari n’imibereho ya wa munyeshuri mu rugo iwabo kuko wa mwana udafite umutekano mu rugo, cyangwa indangagaciro nziza akomora ku babyeyi be ntabwo yakurikira kimwe n’abandi ”.
Ashimangira ko kugira ubwinshi bw’ibyumba by’amashuri atari byo bisobanuye ko hari ireme ry’uburezi. Ahubwo akavuga ko muri rusange hifashishijwe integanyanyigisho n’imfashanyigisho bishingiye ku bumenyingiro bari kwita cyane ku ireme ry’uburezi muri ako karere.
Aragira ati” muzi neza ko integanyanyigisho yavuguruwe, ntabwo yari ishingiye ku bumenyingiro, ibyo rero bikaba bifasha ko wa mwana adasbwa gufata mu mutwe gusa ahubwo ahuza ibyo yiga, nibyo yakwifashisha mu buzima busanzwe muri rusange kuburyo atangira kumenya ngo nakora iki, nacuruza ntya bishingiye kubyo yamenye .”
Uretse imirimo yo mu rugo, Akarere ka Burera kandi kemeza ko hari n’ikibazo cy’ubucucike bw’abana mu byumba by’amashuri nabyo bidindiza ireme ry’uburezi. Ubuyobozi bukaba bwaratangiye kongera ibyumba by’amashuri, hakaba hamaze kubakwa ibyumba 512 bijyanye n’umuhigo wa Burera muri gahunga ya guverinoma y’imyaka irindwi mu burezi, bukavuga ko hasigaye kubakwa ibyumba 134.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
TWARABANYE Venuste


