Bamwe mu batuye Akarere ka Burera basanga igihe basabye kugezwaho bimwe mu bikorwaremezo birimo nk’amazi cyangwa amashanyarazi na bo bagomba kuzirikana uruhare rwabo muri gahunda yo kubibagezaho. Abo baturage ariko hagati yabo ntibemeranya kuri icyo gitekerezo kuko hari abavuga ko kugena uwahabwa ingurane y’ahanyujijwe amazi cyangwa amashanyarazi byajyana no kureba imibereho ya nyir’ubutaka kuko wasanga ariho hari hamutunze.
Umwalimu ku ishuri ry’uburezi bw’imyaka cumi n’ibiri rya Kirambo, G.S Kirambo asanga nk’abatuye akarere ka Burera bakwiye kugira umwihariko ku myumvire yo gutanga umusanzu wabo igihe bagezwaho bimwe mu bikorwa remezo. Kuri we ngo ninabyo bishimangira imiyoborere myiza bagizemo uruhare. Aragira ati” nta kuntu wajya usaba ubuyobozi ngo muzaduhe amazi, hanyuma nibanyuza itiyo mu murima wawe ujye kurega ngo wangirijwe ibyawe, nk’abaturage ba Burera jye numva twakagombye guhindura imyumvire tukirinda ibibazo nk’ibyo tujya twumva ahandi”.
Bitandukanye n’ibyo uwo mwalimu avuga, umusaza uri mu kigero cy’imyaka 70 twahuye agiye kugurisha inkwi mu gasanteri k’ubucuruzi ka Ndago we avuga ko atumva ukuntu yaba afite akarima kamwe bagashingamo ipironi ntibamuhe ingurane kandi ariko arambirijeho, aragira ati” nawe se ubu mfite akarima kamwe hari haruguru y’urugo, none se ushinzemo kiriya gipironi nakongera kuhahinga, ubwo se natungwa n’iki? Jye rwose bampa ingurane nkagura ahandi nkakomeza kubaho.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Cyakora Akarere ka Burera ko gashimangira ko hari abaturage bumvise ko hakenewe uruhare rwabo mu kubagezaho ibyo bikorwaremezo ndetse ngo bikaba byaratanze umusaruro mu miyoborere myiza. Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwambajemariya Florence avuga ko hari abamaze kumva ko umuturage adakwiye gusaba amazi, ngo ejo abyuke avuga ko batabaye bamunyuriza itiyo mu murima.
Aragira ati” bijya bigorana iyo ari mwe mwagaragaje ko mukeneye amazi, ariko mugahindukira mukajya kuregana n’ubuyobozi muvuga ko babanyurije itiyo mu murima, wowe uruhare rwawe ruraba uruhe? Bityo uruhare rw’ubuyobozi rukagaragara n’uruhare rw’umuturage rukagaragara”
Anavuga ko ibyo bagiye babikora bubakiye ku bibazo by’ingurane byagiye bigaragara, aho agira ati” ariko ibyo twagiye tubikora twubakiye ku bibazo by’ingurane bya hato na hato namwe mwagiye mwumva byagiye bigaragara”.
Uruhare rw’abaturage mu bikorwa nk’ibyo byagize byafashije mu kwihutisha umushinga wo kugeza amazi meza ku baturage. Bikaba byari mu iyubakwa ry’umuyoboro w’amazi wa Ruhunde-Rushara ku gice cyawo cya mbere kiri ku birometero 62.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
TWARABANYE Venuste


