Buri cyiciro cy’amashuri mu Rwanda gitakaza abasaga ½ cy’abagitangiye

Sangiza iyi nkuru

Uko umwaka ushira undi ugataha, niko abana bavuka biyongera. Ni nako kandi abatangira amashuri abanza n’ayisumbuye biyongera. Nyamara nk’uko imibare ibigaragaza, abatangira amashuri bagenda batakara, ku buryo abayarangiza bangana na ½ cy’abayatangiye.

Uko imibare iteye:

Mu mashuri abanza 2010, abanyeshuri bari 2 299 326 naho mu yisumbuye 2010 bari 425 587. Nyuma y’imyaka 5, abagera kuri 5/6(1 916 105) bagombye kuba bari mu yisumbuye, ariko 2014 amashuri yisumbuye yarimo 256 312.Mu mashuri abanza 2014, abanyeshuri babaye 2 399 439 naho mu yisumbuye baba 256 312

Mu mwaka wa mbere TC 2014, abanyeshuri bari 138 950 naho mu mwaka wa kane w’ayisumbuye bari 75 937. Aba ni nabo bagombaga kuba barakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye 2016 mu byiciro byombi. Nyamara iyo ugereranije imibare, usangamo ikinyuranyo kinini. Icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye bakoze ari 91 492, ubwo 47 458(34%) barasigaye. Icyiciro cy’ayisumbuye hiyandikishije 41 719, bivuga ko 34 218(45%) basiyaye nzira.

Nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza ariko, ijanisha ry’ umubare w’abasibira mu mashuri abanza ugenda wiyongera(mu 2011 bari 12,7 naho 2013 ni 18,3), kimwe n’uw’abata ishuri(mu 2011 bari 10,9 naho 2013 ni 14,3). Mu mashuri yisumbuye naho ishyamba si ryeru, kuko guta ishuri naho bihari.

Mu cyiciro cya mbere byari kuri 13,1 mu 2011, bigera kuri 17,5. Mu cyiciro cyo hejuru byavuye kuri 2,4 mu 2011 bigera kuri 7,1 mu 2014. Ibi ni bimwe mu bituma umubare w’abanyeshuri ugenda ugabanuka uko bazamuka mu ntera, kugeza aho abagera mu mwaka wa 6 baba bangana na ½ cy’abatangiye mu wa mbere.

Urugero: Abari mu wa mbere mu 2012 bari 144 784, ariko mu 2013 muwa kabiri hageze 120 001. Ni ukuvuga hatakaye abagera kuri 24 784. Aba nabo siko bose bageze mu wa gatatu, kuko mu 2014 umwaka wa gatatu warimo 90 800; bivuga ko hatakaye abandi 29 201.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Urundi rugero ni abavuye mu wa gatatu bajya muwa kane w’amashuri yisumbuye. Mu 2012 bari 86 379 binjira mu wa kane ari 78 300. Ubwo abasaga 8000 barasigaye.

Impamvu ziva mu miryango

Ibibazo by’ubukene mu miryango, ubupfubyi n’ibindi ni bimwe mu mbarutso. Abana bamwe bihutira kwirwanaho bakiri bato, bakagana ubucuruzi,imirimo y’amaboko nk’ubuhinzi n’ubwubatsi n’ibindi. Benshi kandi ubasanga mu mirimo ijyanye no gutwara abantu n’ibintu, bamwe ari abanyonzi, abamotari cyanwa abakomvayeri.Muhoza, ni umwana w’imyaka 15 mu karere ka Musanze. Ubu abarizwa ku isoko ry’ibiribwa rya Musanze, aho acuruza imbuto. Avuga ko ku ishuri yasabwaga ibikoresho n’amafaranga ibihumbi 12. Ibi ngo nibyo byamugamburuje arangije umwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, ayoboka inzira y’ubucuruzi.

Uburwayi bw’umubyeyi kandi, nibwo bwatumye Ishimwe wo mu karere ka Kamonyi, ata ishuri mu gihembwe cya 3 ageze mu wa mbere. Agira ati “Papa yakomeretse akaboko, imirimo yakoraga arayireka, ntiyaba akibashije kumbonera ibikoresho n’amafaranga y’ishuri”.

1461015903finalist-students-at-groupe-scolaire-officiel-de-butare-gsob-the-current-indatwa-ninkesha-school-in-class-last-year-2015

Kuri uyu wa mbere Minisiteri y’uburezi yashyize ahagaragara amanota y’abakoze ibizamini bya Leta mu mwaka wa 2016, mu mashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye.

Umuti nyawo ni uwuhe?

Ubufatanye bw’inzego zose zinyuranye, nta rumwe rubihariye urundi. Inzego z’ibanze na Leta muri rusange, abarezi, imiryango itari iya leta n’abashinzwe umutekano. Aba bana bari aho dutuye, duhorana nabo, baduha serivisi. Umukozi ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’amasomero y’abakuze, Uwanyirigira Marie Chantal avuga ko buri rwego rufite inama y’uburezi. Avuga ko iyi nama isura imiryango y’abana bataye ishuri, bakaganira n’ababyeyi, ndetse n’umwana ahibereye. Ibibazo bahasanze bakabishakira umuti hamwe, ibyo umubyeyi ashoboye akabikora, ibinaniranye bakabishakira abaterankunga, naho umwana winangiye akagirwa inma cyangwa agashyikirizwa inzego z’umutekano. Muri aka karere ka Burera, ijanisha ry’abana bata ishuri riri kuri 3,2 mu mashuri yisumbuye, na 4,9 mu mashuri abanza.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Karegeya Jean Baptiste

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *