tido.jpg

BUri mwaka TI ajyana umukobwa we kwa muganga kureba ko akiri isugi

Sangiza iyi nkuru

Clifford J.Harris uzwi nka TI yatangaje ko amaze imyaka myinshi ajyana umukobwa we w’imyaka 18 kwa muganga kugira ngo arebe niba akiri isugi.

TI yabwiye umunyamakuru wa TMZ dukesha iyi nkuru ko umukobwa we Deyjah Harris amujyana kwa muganga buri gihe nyuma y’isabukuru ye kugira ngo asuzume niba akiri isugi.

Yagize ati ‘Ubu navuga ko kugeza ku myaka 18 umukobwa wanjye ataratakaza ubusugi. Deyjah Harris afite imyaka 18 yarangije amashuli yisumbuye ubu ari kwiga umwaka wa mbere muri kaminuza.

Nubwo agenga abanganga atabemerera ko hari umuntu umenya ubuzima bwite bw’undi gusa kuri uyu mukobwa wa TI siko biri kuko we yasinye impapuro zemerera se kumukurikirana.

Kugeza magingo aya raporo ya muganga ukurikirana uyu mukobwa wa TI iremeza ko akiri isugi ku myaka 18 yamavuko ni mugihe kandi umuhungu wa TI uzwi nka King atangaza ko yabaswwe n’ubusambanyi .
tido.jpg
Umukobwa wa TI aracyari isugi magingo aya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *