Mu gihugu cya Burkina Faso Minisitiri w’Intebe, Paul Kaba Thieba na guverinoma ye yose beguye kuri uyu wa Gatanu, itariki 18 Mutarama, nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umukuru w’iki gihugu rivuga.
Nta bisobanuro byatanzwe kuri iri yegura rya guverinoma yose, nubwo amakuru agera kuri AFP avuga ko Perezida Roch Marc Christian Kabore ashaka guhumeka umwuka mushya mu buyobozi bw’iki gihugu kidakora ku nyanja cyo mu burengerazuba bwa Afurika gikomeje kwiyongeramo ibitero by’iterabwoba no gushimuta abantu.
Umunyakanadakazi Edith Blais w’imyaka 34 ndetse n’Umutaliyani bakoranaga, Luca Tacchetto w’imyaka 30 baburiwe irengero kuva hagati mu kwa 12, mu gihe kuri uuyu wa Gatatu ushize undi munyakanada yashimuswe akaza kuboneka yiciwe mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’iki gihugu.
Itangazo rya Perezida Kabore riragira riti: “ Minisitiri w’Intebe Paul Kaba Thieba yatanze muri aya masaha ya nyuma ya saa sita ubwegure bwe ndetse n’ubwa guverinoma ye .”
Itangazo rikomeza rivuga ko Perezida yakiriye ubwo bwegure ndetse agashimira Minisitiri w’Intebe, Paul Thieba n’abaminisitiri be bose ku kazi bakoreye igiihugu.
Muri Mutarama 2016 nibwo Perezida Kabore yari yagennye uyu muhanga mu by’ubukungu ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe. Ariko, mu mezi ashize abanyapolitiki benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi bakunze gusaba ko yegura kimwe na minisitiri w’umutekano n’ingabo.


