Abagore b’abacuruzi mu Ntara ya Cibitoke ihana imbibi n’u Rwanda, baravuga ko bahangayikishijwe n’ibicuruzwa byabo bigizwe n’imbuto n’imboga bagurishaga mu Rwanda none ubu bakaba batakibyemerwe bakaba basaba ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda n’u Burundi byashakirwa umuti bagakomeza ubucuruzi bwabo.
Kuva ibibazo byo mu Burundi byatangarira, abagore b’abacuruzi bo muri Cibitoke bategetswe kutazongera kugurisha imbuto zabo n’imboga mu Rwanda. Ibintu aba bavuga ko bikomeje kwangiza ubucuruzi bwabo kuko batagifite isoko babicuruzagamo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwe muri aba bacuruzi agira ati: “ Bamwe muri twe basabye inguzanyo ngo dushobore gucuruza. Uyu munsi, ntibabasha kwishyura. Ndetse n’abadafite imyenda bahura n’ibihombo byinshi kubera ko abakiriya bagabanutse bigaragara kandi ibyo ducuruza, ahanini nk’imbuto n’imboga, ntibibikwa umunsi urenga .” Uyu akaba yakomeje avuga ko biba ngombwa ko ibi bicuruzwa babijugunya kuko biba bitagishobora kubikwa.
Amakuru aturuka muri aba baturage ba Cibitoke nk’uko tubikesha RPA akomeza avuga ko bamwe muri aba bagore b’abacuruzi baniyahura bagakora forode kugirango barangize ibicuruzwa byabo.
Umwe muri aba bagore akaba avuga ko banyura mu nzira zitazwi, aho bashobora guhurira n’inyamanswa z’inkazi zikaba zanabagirira nabi, ariko ngo byose babikoreshwa no gushaka uko bakwita ku miryango yabo.
Aba bagore b’abacuruzi bo mu Ntara ya Cibitoke bari basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, bakaba bahamagarira abanyapolitiki b’Abarundi gukemura ibibazo bafitanye n’u Rwanda bagakomeza ubucuruzi bwabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


