Leta y’u Burundi yataye muri yombi abacuruzi bagera ku 10 bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, nyuma yo gufatanwa amatungo arimo inka n’ihene bayavana mu Burundi bayajyanye mu gihugu cya bo.
Aba bacuruzi basanzwe bakorera ibikorwa bya bo by’ubucuruzi mu mujyi wa Gatumba mu Burundi byambukira muri Uvira muri RDC, bakaba barafashwe n’ikigo gushinzwe kurwanya ruswa mu Burundi ndetse n’igishinzwe amakuru ajyanye n’ubucuruzi muri COMESA.
Inzego zishinzwe muutekano muri RDC zivuga ko zitazi aho itegeko ribuza aba bacuruzi kuzana ibicuruzwa hanze ryavuye kuko bari bazanzwe bakorana ubucuruzi kandi mu buryo bwemewe, gusa ngo abo ku ruhande rw’u Burundi bakavuga ko ibwirizwa ryo kubata muri yombi ryaturutse mu nzego zo hejuru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
RDC kugeza ubu ivuga ko itazi icyo abantu bay o bazira kuko nta tungo bari bibye cyangwa ngo bagerageze kuryinjiza mu gihugu cyabo batarisoreye, bityo abantu bay o bafunzwe n’u Burundi bakaba bagomba kurekurwa mu maguru mashya.
Ushinzwe itumanaho mu bijyanye n’ubucuruzi muri COMESA ku ruhande rwa RDC, ironise Bitakirwa avuga ko leta y’u Burundi yagerageje gufunga inzira ibuhuza na Repubulika ya kongo guhera muri 2013 kandi uyu mupaka waratangiye gukoreshwa mu 1976.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko asaba leta y’u Burundi kubarekurira abacuruzi mu maguru mashya bagakomeza ibikorwa bya bo kuko hari n’abarundi bajya kuzana ibicuruzwa mu gihugu cyabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


