Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye aherutse gutangaza ko abitwaje intwaro bamaze igihe bateza umutekano muke muri iki gihugu, bashakirwa cyane cyane mu bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Pierre Nkurikiye yatangarije aya magambo mu Ntara ya Gitega, tariki ya 8 Ukwakira 2020, asaba abaturage kwigengesera, ndetse babona abavuga uru rurimi rukoreshwa mu Rwanda, bakabimenyesha inzego zibishinzwe.
Nk’uko byumvikana mu nkuru ya Radiyo yo mu Burundi, RPA (Radio Publique Africaine) yasohotse ku wa 12 Ukwakira 2020, Pierre Nkurikiye agira ati: “Aba bantu bose b’abanyamahanga bagaragara, cyane cyane muri ino minsi haba mu mijyi cyangwa ahandi, ntibagoye no kubabona, usanga abenshi bavuga Ikinyarwanda. Mumwumvise avuga Ikinyarwanda, muhite mubwira abayobozi n’abashinzwe umutekano kugira ngo bamubaze ikimugenza.”
Yakomeje ati: “Muzi neza ko muri kino gihugu, umutekano wigeze guhungabanywa n’inkozi z’ikibi zivuye mu bindi bihugu, cyane cyane mu gihugu cy’u Rwanda. Aha rero kirazira ko Umurundi w’umutima yakongera gusamara, kugira ngo igiti cyongere kudukora mu jisho kabiri kandi biba tubibona.”
N’ubwo ariko Pierre Nkurikiye yasabye ko abavuga Ikinyarwanda bibandwaho, hari Abarundi ubwabo bemeye ko bagabayo ibitero. Abo ni abahisemo kuyoboka umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara urwanya ubutegetsi, wigamba kenshi guhangana n’ingabo z’igihugu.
Iri jambo kandi arivuze mu gihe umubano w’u Burundi n’u Rwanda udahagaze neza, ndetse nta n’icyizere gihari kigaragaza ko ushobora gusubira nk’uko wahoze mu myaka irenga itanu ishize. Aho ni ho ibihugu byombi bishinjana kuba isoko n’ubwihisho by’imitwe igaba ibitero kuri kimwe n’ikindi.
Ibyemezo by’inzego zo mu Burundi nka Polisi y’Igihugu byagiye bigira ingaruka ku bandi banyamahanga, barimo Abanyamulenge bahungiyeho baturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Muri iki gihe, barahigwa, bagafungwa, abandi bakirukanwa mu mijyi bashinjwa gukorana n’imitwe y’inyeshyamba.
Hari impungenge ko mu gihe n’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda baba bashakishijwe nk’uko Pierre Nkurikiye yabisabye, bashobora gukorerwa nk’ibikorerwa ubu bwoko bw’Abanyamulenge.



2 Responses
Burundi: Abahungabanya umutekano bagiye gushakirwa mu bavuga Ikinyarwanda
ariko se iki si kimwe mubiranga genocide, kwibasira igice runaka. none se hari abo bafashe berekana ko bakoze ibyo bikorwa, none se kuvuga ikinyarwanda cg kuba umunyamurenge byonyine bivuga guhungabanya umutekano? aka karere ibyako ni Imana igomba kubyigiramo.
Burundi: Abahungabanya umutekano bagiye gushakirwa mu bavuga Ikinyarwanda
ariko se iki si kimwe mubiranga genocide, kwibasira igice runaka. none se hari abo bafashe berekana ko bakoze ibyo bikorwa, none se kuvuga ikinyarwanda cg kuba umunyamurenge byonyine bivuga guhungabanya umutekano? aka karere ibyako ni Imana igomba kubyigiramo.