Abakekwaho gukorana n’umutwe wa FLN bari guhigwa bukware

Sangiza iyi nkuru

Inzego z’u Burundi zishinzwe iperereza ziri guhiga bukware Abarundi bakekwaho gukorana n’umutwe witwaje intwaro wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ikinyamakuru SOS Burundi kiravuga ko amakuru cyakuye mu nzego z’umutekano avuga ko byamaze gutahurwa ko hari imikoranire iri hagati y’abayobozi bo mu ntara ya Cibitoke, by’umwihariko muri komini Mabayi bakorana n’abarwanyi ba FLN bafite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira.

Aya makuru yashakishijwe nyuma y’aho abaturage bo muri Mabayi bagaragaje ko batewe impungenge n’aba barwanyi bava muri Kibira, bakajya gushakira ibiribwa mu masoko yabo, bagasubiza mu ishyamba, nta we ubakomye mu nkokora.

Amwe agira ati: “Ubushuti hagati y’abayobozi ku rwego rwa komini n’izi nyeshyamba butuma zijya mu masoko yo mu gihugu mu mutekano usesuye, zigasubira mu ishyamba cyimeza riri ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda.”

Bivugwa ko aba barwanyi bacukura amabuye y’agaciro muri Kibira, bakayaha abayobozi n’abacuruzi muri Mabayi by’umwihariko, hanyuma na bo bakabafasha kubona ibiribwa bibatunga.

Tariki ya 10 Kanama 2023, hatawe muri yombi umuyobozi ku rwego rwa komini muri Mabayi witwa Ndahabonyimana Nicodème, Ntayoberana uyoboye zone Mabayi, Barisubireko Zacharie uyoboye umudugudu wa Gitukura ndetse n’Imbonerakure eshatu.

Guverineri w’intara ya Cibitoke, Bizoza Caràªme yemeje inkuru y’itabwa muri yombi ry’aba bantu, yongeraho andi makuru azamenyekana nyuma y’iperereza.

Abatawe muri yombi bajyanwe gufungirwa by’agateganyo mu ntara ya Bujumbura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *