Abantu batatu mu gihugu cy’u Burundi bamaze gutabwa muri yombi n’igipolisi cyo ku gasozi ka Gatwaro, muri Komini Kiremba ho mu Ntara ya Ngozi nyuma y’aho kuri iki cyumweru gishize abantu bataramenyekana badukiriye umurima wa perezida Nkurunziza bakawutwika. Mu bamaze gutabwa muri yombi harimo babiri basanzwe babarizwa mu rubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi ruzwi nk’Imbonerakure.
Nk’uko bitangazwa n’abaturage bo kuri aka gasozi ka Gatwaro, ngo abagizi ba nabi binjiye mu murima wa avoka wa perezida Nkurunziza saa saba z’ijoro ku cyumweru gishize, bawutwika bifashishije lisansi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
“Twumvise urusaku rw’abaturage bo ku gasozi. Ubwo twasohokaga, hari umuriro mu murima wa perezida.”, uwo ni umwe mu baturage bo kuri aka gasozi.
Abaturage ba Gatwaro ngo batabaye ari benshi bagerageza kuzimya umuriro, ariko ngo urubyiruko rwo muri CNDD-FDD ntirwaborohereza nk’uko iyi nkuru dukesha RPA ikomeza ivuga. Ibi bikaba byaratumye abantu batatu, barimo Imbonerakure 2, batabwa muri yombi mu rwego rw’iperereza.
Izo Mbonerakure zatawe muri yombi ni; Leonidas Nduwimana na miburo bakunda kwita Nkondo, mu gihe undi wafashwe ari uwitwa Jerome Ndayizeye. Gusa, bamwe barahamya ko aba bose bazira ubusa.
Abaturage bo muri Komini Kiremba kandi ngo banahangayikishijwe n’imyaka bahinze, bavuga ko niba abagizi ba nabi babasha gutwikira umukuru w’igihugu, nta kabuza nabo bazabatera. Bati: “Mu by’ukuri dufite ubwoba”
Aba baturage baboneyeho gusaba ko hakorwa iperereza ryimbitse mu rwego rwo kwirinda guta muri yombi inzirakarengane, mu gihe umuyobozi w’iyi komini, Thérence Nsamirizi, we yanze kugira icyo avuga kuri aya makuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com


