Nyuma y’irahira rya Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, hasohotse itangazo risaba urubyiruko rwize rudafite akazi, kwibaruza gusa icyari kigamijwe nticyahise kimenyekana.
Gusa hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ko Perezida Ndayishimiye ashobora agiye kuzana agashya, agasubiza ikibazo cyo gufasha abashomeri bose, cyananiye amahanga menshi.
Hari n’abatekereje kandi ko kubarura abashomeri nta kindi kidasanzwe byaba bigamije, keretse gusa kubishyira mu bubiko bw’amakuru (data base). Iby’iri barura byabaye nk’ibicecetse gato, ariko ubu byongeye kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga. Haracyibazwa icyo aba bashomeri babaruwe bagiye gukorerwa.
Umuvugizi wungirije wa Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu n’iterambere ry’abaturage, Moise Nkurunziza yavuze ko abashomeri bose banditswe bazibumbira mu makoperative hanyuma bakore imishinga izaterwa inkunga y’amafaranga na leta.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere n’iterambere ry’abaturage, Pierre Nkurikiye na we yashimangiye aya makuru, agira ati: “Urubyiruko rwarangije amashuri ruherutse gushyirwa ku rutonde, ruzashyirwa mu makoperative, guverinoma itere inkunga imishinga yarwo.”
Minisitiri Nkurikiye yanyomoje amakuru yari amaze iminsi acicikana, avuga ko urubyiruko rwose rudafite akazi, ruzajyanwa kwiga mu mashuri y’ubumenyi ngiro mu Ntara ya Karusi.
Nyuma y’aho aya makuru yemejwe na Minisitiri Nkurikiye, haribazwa niba uyu mugambi uzagerwaho nk’uko byifuzwa. Birasaba gukomeza kubihanga amaso.
Minisitiri Nkurikiye yashimangiye ko uru rubyiruko rugiye gufashwa


