Abasirikare b’Igihugu cy’u Burundi bibeshye bata muri yombi mugenzi wabo wari ufite ipeti rya Major, Côme Niyongabo kuri uyu wa 3 Mata 2020 mu gace ka Kabezi gaherereye mu Ntara ya Bujumbura.
SOS Medias ivuga ko aba basirikare bari bahawe itegeko na Afande wabo ubayoboye muri Pozisiyo ya Mabamba, Maj. Gilbert Manirakiza kugira ngo bajye guta muri yombi uwitwa Kageragere wagize uruhare mu igerageza ryo guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu 2015, uyu avugwaho kuba aherutse mu Rwanda.
Rt. Maj. Niyongabo wari mu modoka ye aturutse mu Ntara ya Makamba, ageze i Bujumbura, yahagaritswe n’aba basirikare, bamuvana mu modoka ye. Gusa ariko ntabwo iki gitangazamakuru cyasobanuye uburyo uyu mudemobe yatahuwe ko atari we bashakaga, niba banamurekuye nyuma yaho.

4 Responses
Burundi: Abasirikare bibeshye bata muri yombi mugenzi wabo
MUJYE MWANDIKA INKURU ZICUKUMBUYE
Burundi: Abasirikare bibeshye bata muri yombi mugenzi wabo
MUJYE MWANDIKA INKURU ZICUKUMBUYE
Burundi: Abasirikare bibeshye bata muri yombi mugenzi wabo
Iyo ntabwo ari inkuru
Burundi: Abasirikare bibeshye bata muri yombi mugenzi wabo
Iyo ntabwo ari inkuru