Burundi: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahunze bagiye gushinga leta mu buhungiro

Sangiza iyi nkuru

Abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi bari mu buhungiro batangaje ko bagiye gushinga guverinoma izakorera hanze y’igihugu izibanda ku gushakira ibisubizo byihuse ibibazo bihanze igihugu. Aba babitangaje mu itangazo bashyize ahagaragra bavuga ko bagiye kubikora kuko Leta iyobowe na CNDD-FDD yanze kugirana ibiganiro n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi .

Itangazo bashyize ahagaragara ryashyizweho umukono na Jérémie Minani rigira riti :”Kuva mu 2015, abayobozi b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari mu buhungiro ntibahwemye gusaba ibiganiro abafite ubutegetsi kugira haboneke umwuka mwiza wa politike hagati y’izo mpande zombi nyuma y’icyemezo cyari cyafashwe na nykwigendera Perezida Nkurunziza cyo kwiyamamariza manda ya gatatu abanje guhonyora itegeko nshinga ry’u Burundi ryateganyaga manda ebyiri ku wiyamamariza intebe y’umukuru w’igihugu,”

Iryo tangazo rikomeza rigira riti :”Abategetsi b’u Burundi ntibanze ibiganiro gusa, banze kwitabira inzira y’ibiganiro yari yashizweho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Bahise kandi bategeka ubutabera bw’u Burundi bagenzura ndetse banakoresha ngo busohore impapuro zo guta muri yombi abakomeje gusaba ibiganiro bagizwe ahanini n’Abarundi b’abasivile hamwe n’abasirikare.”

Kubera ibyo nk’uko iyi nkuru dukesha UBMNews isoza ivuga, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa CNDD-FDD bari mu buhungiro batangaje ko bagiye gutangiza ghunda yo gushinga Leta y’agateganyo izakorera mu buhungiro bavuga ko izakora ibishoboka mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije u Burundi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *