Imfungwa zifungiye muri gereza zitandukanye zo mu Burundi ziratabarizwa mu gihe ngo zibayeho nabi, aho zitabona amafunguro azigenerwa ahagije, kurara zigerekeranye, indwara zizibasira n’ibindi.
Nk’uko bitangazwa n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu gihugu cy’ u Burundi, APRODH, ngo gereza 11 u Burundi bufite, zakagombye gufungirwamo abantu 4194 none ubu hakaba hafungiyemo imfungwa basaga 10600.
Muri raporo uyu muryango washyize hanze ku wa 30 Kamena 2019, ubucukike ngo buteye inkeke ku buzima bw’imfungwa. Aho bugaragara cyane ngo ni muri gereza Mpimba, Muramvya, Gitega, Ngozi, Bubanza n’iya Rumonge.
Muri izi gereza ngo imfungwa iba igomba kurara hejuru y’indi, abandi bakarara hanze y’ibyumba bakagombye kuraramo imbere muri gereza, bakanyagirwa mu gihe cy’imvura.
RPA yabonye raporo y’uyu muryango, itangaza ko muri gereza ya Ruyigi igenewe gufungirwamo abagabo, ngo inyubako zayo zirashaje, abayifungiyemo bakaba bafite impungenge ko zizabagwaho. Abayifungiyemo ngo bakaba barara bafunguye inzugi n’amadirishya kugira ngo babashe kubona umwuka, kubera ubwinshi bw’abayirimo.
Ikindi kibazo ni icy’isuku, gereza ya Ruyigi, yagenewe gufungirwamo abagabo, ngo ifite imisarani mike cyane. Muri gereza ya Rumonge na Mpimba ho ngo nta mazi meza bafite, imfungwa iyakeneye ngo irayigurira.
Kuri ibyo bibazo, ngo hiyongeraho icy’imirire idahagije, bityo izi mpunzi ngo zikaba zibasirwa n’uburwayi burimo igituntu n’izindi ndwara z’ubuhumekero, impiswi, indwara z’uruhu,…
Imiryango  nka APRODH na ACAT ikaba isaba Leta y’u Burundi kugira icyo ikora ubuzima bw’izi mfugwa bukitabwaho.
Â
Â


