Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Burundi yaburiye abaturage bazo baba mu Burundi ibabwira ko imitwe y’iterabwoba ikorera mu karere ikomeje ibikorwa byayo kandi ishaka kugaba ibitero ku nyungu zazo ndetse n’iz’ibindi bihugu by’I Burayi biri mu Burundi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi ambasade yatangaje ko yabonye amakuru yizewe avuga ko ibi bikorwa by’iterabwoba bishobora gukorwa mu ntangiriro z’uku kwezi kw’Ukuboza ahantu hahurira abantu benshi nko mu maresitora no ku mazi (beach). Ambasade ya Amerika ikaba yavuze ko ahitwa mu Kajaga, amaresitora yaho no mu tubyiniro turi ku mazi Abanyamerika bagomba kuhirinda kugeza igihe bazabonera amakuru mashya.
Abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika baba mu Burundi kandi basabwe kubahiriza ibi bintu: kwirinda kugera ahantu hateranira abantu benshi, cyane cyane ahagaragara ko hatari abashinzwe umutekano, gusuzuma ingamba zirebana n’umutekano w’abakozi no guhita bazishyira mu bikorwa, kwirinda kwitabira ibikorwa bikemangwa. Kumenya aho batuye no guhora bakurikirana amakuru mashya bahabwa. Basabwe guhora telephone zabo zirimo umuriro kandi bagahorana nazo igihe cyose.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Basabwe na none guhora bari maso kandi bagafata ingamba zo kwirindira umutekano ubwabo kandi bagakurikiza amabwiriza bahabwa n’abayobozi b’igihugu barimo nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rwa Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




