Ubujura bukomeje kuvugwa mu irimbi rya Mpanda riherereye mu ntara ya Bubanza mu Burundi, aho bashyingura umurambo, bugacya abajura basambuye imva ibyari biyubatse babyibye.
Mu gihe polisi itangaza ko abihishe inyuma y’ubwo bujura batari bamenyekana, abashinzwe kuzicukura (imva) batangaje ko ubu bujura bwatangiye mu kwezi kwa 8 ubu imva zirenga 75 zikaba zaribwe.
Umwe yagize ati: “Abantu bataramenyekana barasambura imva, bakiba amabati akoreshwa mu gusakara, bakiba n’ibindi bikoresho nk’ivyuma.” gusa akongeraho ko ubwo ari ubusuma (ubujura) bw’agashinyaguro kuko ababa babyibye ngo basubira inyuma bakabigurisha n’indi miryango iba yabuze umuntu igomba kujya kumushyingura.
Abatuye hafi y’iryo rimbi basaba polisi gukora ibishoboka byose ibyo bikorwa bigahagaragara, “Biteye isoni kubona imva zifungurwa, ibyakoreshejwe mu gushyingurana uwapfuye mu cyubahiro byibwe, imva zigasigara zirangaye. Abantu ntibacyubaha n’umurambo”.
[ad id=”44145″]
Mu cyumweru gishize nibwo abantu 3 bari batawe muri yombi, bacyekwa kuba inyuma y’ubwo bujura ariko nyuma baza kurekurwa nk’uko byemezwa n’ibinyamakuru bitandukanye by’i Burundi.
[ad id=”44145”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Philipe Nsengiyumva/Bwiza.com


