Nyuma y’aho kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Nzeri, itsinda ry’impuguke za Loni zishyiriye raporo yazo ku bushakashatsi ryakoze ku bibera i Burundi rikagaragaza impungenge z’uko hashobora gukomeza kuba ibyaha byibasira inyokomuntu ndetse hakaba hashobora no kuba jenoside, guverinoma y’u Burundi yagize icyo ivuga kuri iyi raporo.
“Ibirego by’abakoze iperereza ba @UNHumanRights byihishwe inyuma na politiki kandi bishingiye ku buhamya bw’abantu batazwi, kandi ntibwagenzuwe”, ibi byatangajwe n’umuvugizi wa perezidansi y’u Burundi, Willy Nyamitwe ku rukuta rwe rwa twitter.
Willy Nyamitwe yakomeje avuga ko ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu (UN Human Rights) ritubahirije amabwiriza rishyira ku mugaragaro raporo yaryo ritabanje kwaka ibisobanuro guverinoma y’u Burundi.
Yongeyeho ko guverinoma y’igihugu cye yari yoherereje komisiyo ya Loni inyandiko y’amapaji 40 isubiza iyo raporo ngo ibogamye kandi yihishwe inyuma n’impamvu za politiki.
Iyi komisiyo ya Loni muri raporo yayo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri, yashinjije guverinoma y’u Burundi kuba inyuma y’ihonyora rikabije ry’uburenganzira bwa muntu, ndetse inatanga umuburo ivuga hashobora gukomeza kubaho ubugizi bwa nabi ndetse ngo nta jenoside ikaba ishoboka.
Impuguke 3 za Loni zakoze iperereza zikaba zivuga ko ibyo byaha byakozwe cyane cyane n’abashinzwe umutekano n’abandi bafite aho bahuriye, ndetse zisaba guverinoma y’u Burundi ikunze guhakana ibi birego kugira icyo ikora.
Abakoze raporo kandi bakoze urutonde rw’abakekwaho ibi byaha bakunze gushyirwa mu majwi inshuro nyinshi n’abakorewe ibyaha n’abatangabuhamya. Uru rutonde rukaba rugomba kugezwa ku nzego z’ubutabera.
Igihugu cy’u Burundi kinjiye mu bibazo kimaze umwaka urenga kuva ubwo perezida Nkurunziza yatangazaga muri Mata 2015 ko aziyamamariza manda ya 3 itaravuzweho rumwe ndetse aza gutsinda amatora yabaye muri Nyakanga 2015.
Ubugizi bwa nabi bwakurikiye bwatumye Abarundi basaga 300,000 bahunga igihugu, mu gihe ababarirwa hagati ya 500 na 600 bamaze kwicwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



