Ibintu bya mbere byavuye mu iperereza byatangajwe n’umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi nyuma y’aho umujyanama wa perezida Nkurunziza arokokeye umugambi wo kumuhitana bikomeje guteza impaka no kwibazwaho, aho abegereye Col. Dieudonne Duushimagize bahimba Gangi, ukekwaho kuba inyuma y’uyu mugambi, bashinja igipolisi gutekinika batumva ukuntu gishinja umuntu umaze ibyumweru bibiri afunze gutegura uwo mugambi bikaba byaranakozwe afunze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abantu begereye Col Dieudonne Dushimagize bavuga ko bahangayikishijwe n’ibyatangajwe n’umuvugizi w’igipolisi, Pierre Nkurikiye ku bijyanye n’iki gitero cyari kigiye guhitana Willy Nyamitwe. Aba basanga bitumvikana ukuntu uyu musirikare mukuru yashinjwa icyaha cyakozwe mu byumweru bibiri nyuma yo gutabwa muri yombi kwe, kandi akaba atarigeze anahabwa uruhushya rwo gusohoka muri prison na rimwe ndetse hakaba nta n’ibimenyetso bigaragaza ko yabigizemo uruhare byagaragajwe mu iperereza ry’ibanze.
Aba baragira bati: “ Col Dieudonne Dushimagize bahimba Gangi arazira itekinika ryateguwe n’ibiro bishinzwe ubutasi mu gisirikare n’inzego z’igihugu z’ubutasi ”.
Aba bantu babashije kuvugana na RPA dukesha iyi nkuru bavuga ko ibyo bavuga babishingira ku mutangabuhamya izo nzego zavuzwe haruguru zagaragaje nka caporal ufungiwe muri kasho z’inzego z’ubutasi witwa Nsabimana, ariko irindi zina rye na numero ye mu gisirikare bikaba bitazwi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ngo uwo mu caporal ufatwa nk’umutangabuhamya, yaba yaravuze ko yabonye imbunda yo mu bwoko bwa pistol ayihawe na Col Dieudonne Dushimagize, nawe ngo aza kuyitiza undi caporal witwa Jean Claude Nduwimana bahimba Kibago. aba bombi ngo bakaba barafashwe bakekwaho uruhare muri uyu mugambi.
Ku ruhande rwe, uyu caporal Jean Claude Nduwimana yanamaze guhakana ko atari azi Col Dieudonne Dushimagize, ahubwo ko yamubonye bwa mbere bahuriye muri iki kibazo kuri parike.
Ikindi kiri gutera kwibaza, n’ukuba igisirikare cy’u Burundi cyaruciye kikarumira kuri iki kibazo kikagiharira igipolisi kandi nacyo gifite serivisi zo gutanga amakuru ndetse gifite n’umuvugizi wacyo, Col Gaspad Baratuza, iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru kivuga ko cyamubuze ngo agire icyo avuga.

Tubibutse ko uyu muvugizi w’igipolisi cy’u Burundi yanatunze urutoki u Rwanda arushinja kuba inyuma y’uyu mugambi wo gushaka kwivugana Willy Nyamitwe ariko igisirikare cy’u Rwanda kikaba cyaravuze ko nta nyungu cyabikuramo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Usibye u Rwanda kandi uyu mugambi wanashinjijwe impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu akaba na perezida w’ishyirahamwe FOCODE, Pacifique Nininahazwe, uri mu gihugu cy’u Bubiligi nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa guverinoma, Filipo Nzobonariba.
Ese nyuma y’uku guhuzagurika no kudahuza imvugo, hiyongereyeho n’uyu musirikare ushinjwa kubiba inyuma kandi yari afunze, ni he umuntu yashakira ukuri? Tubitege amaso.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


