Mu gihugu cy’u Burundi kuri uyu wa Gatandatu, itariki 08 Ukuboza, mu bice bitandukanye hateguwe imyigaragambyo yo kwamagana Pierre Buyoya, Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe ndetse na Perezida w’u Rwanda. Muri Kirundo hakaba hagaragaye imbonerakure zagendaga zivuga ko ziteguye kwinjira Kigali zigafata Perezida w’u Rwanda
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo ibihumbi by’abaturage byaramukiye mu mihanda ya Bujumbura mu myigaragambyo yateguwe na Guverinoma y’u Burundi. Ni imyigaragambyo yitabiriwe ku bwinshi n’abayoboke b’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, abatagisimani, abamotari n’abanyonzi, batangiriye ku cyicaro cya Loni bagasoreza urugendo ku rubuga rwitiriwe ubwigenge ruri mu mujyi rwagati.

Haririmbwaga indirimbo zitandukanye nk’iyi: “ Ni Buyoya wishe Ndadaye, agomba gufatwa agasubiza ibikorwa bye. Moussa Faki rekeraho kumurengera .”
Ibi byakomeje bishimangirwa n’uwungirije minisitiri w’umutekano, Tharcisse Niyongabo, wafashe ijambo mu izina rya guverinoma akagira ati: “ Amagambo yose ya Moussa Fafi nta gaciro afite kubera ko yiyahe uburenganzira bwo kuvugira Afurika Yunze Ubumwe mu gihe itegeko ritabyemera. Ni abakuru ba leta bafite kuvuga ku bibazo by’uyu muryango .”

Mu majyaruguru y’igihugu mu Ntara ya Kirundo, naho habaga imyigaragambyo nk’iyi. Urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD ruzwi nk’Imbonerakure muri iyi ntara rukaba rwumvikanye rurahirira kurwanya, Pierre Buyoya, U Rwanda, Jean Minani, perezida wa CNARED, Agathon Rwasa, u Burayi, Afurika Yunze Ubumwe, umuhuza Benjamin Mkapa n’abandi bose batareba neza ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.

Izi mbonerakure zari zambaye imyambaro ya siporo y’amabara y’icyatsi n’umutuku iriho amakomini zagiye ziturukamo, zose zambaye ingofero na bote za gisirikare, nazo zakoraga mucakamukaca ziririmba indirimbo ziteye impungenge.

Mu ndirimbo zaririmbaga, harimo ishima ubutabera bw’u Burundi kuba bwarasohoye impapuro zo guta muri yombi Buyoya n’abo bahoze bakorana ngo kuko bishe Perezida Ndadaye n’ibihumbi by’Abahutu.
Bati: “ Ni ukubera Buyoya u Burundi bwagize inkambi zikusanyirizwamo abantu bakicirwamo no kuba abandi Barundi barahunze igihugu. Niba ibihugu bicumbikiye aba bicanyi bitabohereje, tuzakurikirana ibyabo n’abo bakunda .”

Izi mbonerakure zakomeje zigira ziti: “ Turaha gasopo Benjamin Mkapa kubera ibogama rye ku bibazo by’u Burundi, ariko n’u Rwanda rushaka guhungabanya u Burundi. Twiteguye kugenda kuri Kigali tugafata Kagame ari muzima. Minani, Perezida wa CNARED, Rwasa na E.U bashaka guhungabanya u Burundi, mumenye ko igihe cyarangiye. Twiyemeje kurinda perezida wacu Nkurunziza .”
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Iyi myigaragambyo yabaye no mu bindi bice by’igihugu nko muri Muyinga mu majyaruguru y’uburasirazuba aho abaturage babujijwe kugira icyo bakora bagasabwa kujya mu myigaragambyo bamaganaga kwivanga mu mikorere y’ubutabera bw’u Burundi kw’Umuryango Mpuzamahanga.
Guverineri w’intara ya Muyinga nawe akaba yafashe ijambo agatanga ubutumwa ku iyicwa rya Ndadaye, aho yavuze ko ibihugu bicumbikiye abakekwaho uruhare mu iyicwa rye bifite inshingano zo kubohereza mu Burundi bakaburanishwa.


