Imiryango y’Abarundi irenga 500 yirukanywe n’igisirikare cya leta ya Nkurunziza ku mpamvu itaramenyekanye ubu iratabaza nyuma y’aho inzara n’imbeho bibamereye nabi aho bakambitse muri Buringa.
Nk’uko bamwe mu bagize iyi miryango babitangarije itangazamakuru, ngo abasirikare ba leta babirukanye shishi itabona mu ngo zabo kuri uyu wa 18 Ukuboza 2016 ku mpamvu batigeze bamenyeshwa none kuri ubu bandagaye hanze mu mashyamba ya Buringa
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba baturage bavuga ko batazi icyatumwe ingabo za leta z’ibirukana bagatabaza kugirango leta ibabwire icyo bakuriwe mu ngo zabo ndetse inabagenere ubufasha burimo ibiribwa n’ibiryamirwa niba ibyo gusubizwa iwabo bidashobotse.
Umwe muri aba birukanwe yagize ati “Twageze aha ku cyumweru ku wa 18 Ukuboza 2016, Abasirikare ba leta batwirukanye mu ngo zacu ku ngufu ariko ntibatubwiye icyo batwirukaniye. Twaturutse muri Kagaragara, ni agace ko muri komine Buringa Intara ya Bubanza”
Uyu muturage akomeza avuga ko bakimara kubirukana baketse ko abasirikare bashaka kubasaka nk’uko bisanzwe bigenda, Ati “Badutegetse gusohoka mu nzu zacu shishi itabona barangije batuzana hano muri zone y’icyicaro cya komine Buringa”
Aba baturage birukanywe mu gace bari batuyemo kuva na kera, uretse uyu uvuga ko aha ari ho yavukiye kuri ubu akaba afite imyaka 45, harimo n’abasaza bagaragara ko iyi ari yo gakondo yabo.
Undi utashatse kuvuga byinshi waganiriye n’ikinyamakuru cya Iwacu dukesha iyi nkuru we yagize ati “Tuzicirwa n’inzara hano, Nibadutabare”

Uwitwa Nakintije Mélanie we yagize ati “Twaje hano kuva ku cyumweru, ntitwabasha gusubiramu byacu batabitwemereye, Turababaye, nta kintu cyo kurya na kimwe dufite hano kandi nta mutegetsi n’umwe wari waza kudufasha, ubu ntitubona ubuvuzi kuko impapuro zose twazisize mu mazu yacu,”
Akomeza agira ati “Ubu abana batangiye guta amashuri kuko ibyangombwa by’ishuri nabyo babisize mu mazu kandi bakaba banafite inzara ikabije, turifuza ko perezida Nkurunziza n’Abadepite batowe baza bakareba imibereho badushyizemo”
Tharcisse Niyongabo, uyobora intara ya Bubanza avuga ko aba baturage bakuwe mu byabo kubera impamvu z’umutekano, ngo hari Abanyabyaha baturuka muri pariki ya Rukoko bakabihishamo maze bagakora ibyaha, Ati “ Ntitwabasha kurwanya abo banyabyaha mu gihe abaturage ba Kagaragara baba bakiri mu ngo zabo.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibibazo by’umutekano muke mu Burundi bikomeje guteza imibereho mibi abaturage b’Abasivili byadutse kuva mu mwaka wa 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yafataga icyemezo cyo kongera kwiyamamariza manda ya gatatu atemererwa n’itegeko nshinga ndetse binanyuranyije n’ibikubiye mu masezerano y’Arusha yashyizweho umukono n’impande zose mu Burundi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


