Mu gihugu cy’u Burundi hakomeje impaka mu muryango w’umwami Mwambutsa wa IV hibazwa aho agomba kuzaruhukira mu mahoro hagati ya Bujumbura nk’uko umukobwa we, Iribagiza Rosa Paula abyifuza, cyangwa azakomeza kuruhukira I Meyrin mu Busuwisi aho yatangiye mu 1977 nk’uko yasize abisabye ndetse nuko byifuzwa na mwishywa we, Esther Kamatari.
[ad id=”44145″]
Kuwa 01 Ugushyingo nibwo urukiko rwo mu Busuwisi rwatangaje icyemezo cyo kongera gushyingura ibisigazwa by’umugogo wa Mwambutsa I Meyrin mu Busuwisi, ariko umukobwa wa nyakwigendera witwa Iribagiza Rosa Paula we arateganya kujuririra iki cyemezo mu rukiko rukuru.
Uyu mukobwa wa Mwambutsa IV ashyigikiwe na perezida Nkurunziza
Muri Gicurasi 2012, bisabwe n’umukobwa we, umwami Mwambutsa yari yataburuwe aho yari yatabarijwe mu irimbi rya Meyrin ariko kumucyura mu Burundi biza guhagarikwa n’ikirego cya Esther Kamatari (mwishywa wa Mwambutsa IV).
Abunganizi be mu mategeko bo muri Geneve, Andrea Rusca na Pascale Genton, bakaba baravugaga ko umukiriya wabo afite amahirwe yose yo gutsinda uru rubanza nubwo uwo bari bahanganye (Umukobwa wa Mwambutsa) yari ashyigikiwe na perezida Nkurunziza.

Iyi nkuru dukesha Jeune Afrique ikaba ivuga ko perezida Nkurunziza yifuza gutegura icyunamo no gutabariza umwami ku rwego rw’igihugu ashaka uko yakunga Abarundi.
[ad id=”44145″]
Mu gihe rero ngo hategerejwe icyemezo cya nyuma cy’urukiko mu ntangiriro za 2017, ibisigazwa by’umugogo w’umwami bikaba bigomba kuguma mu Busuwisi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


