Mu gihe bivugwa ko igihugu cy’u Bubiligi, Umuryango w’Ubumwe bw’i Bulayi n’abandi baterankunga bahagaritse inkunga bageneraga igihugu cy’u Burundi, ubu inzego nyinshi za leta zatangiye kubura ubushobozi bwo gukomeza imirimo yazo.
Zimwe mu nzego za leta zatangiye kubura ubushobozi bwo gukora zitangira ibikorwa byo kujya gusaba inkunga mu mabanki yigenga.

Urugero rutangwa n’urw’ikigo cya leta gishinzwe imiyoborere ishami ryacyo ridasanzwe rishinzwe kurwanya ruswa ryatangiye kwandika amabaruwa risaba inkunga.
Banki imwe mu zasabwe inkunga ariyo ECOBANK yasabwe inkunga ya miliyoni 4 z’amafaranga y’amarundi ndetse iki kigo cyemera ko gifite ubushobozi buke.

Nyuma y’iyi baruwa benshi batangiye kwibaza bati niba inzego za leta zidafite ubushobozi ubu abaturage bo baba bamerewe bate?
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi/Bwiza.com


