Umuryango w’Abibumbye wihanangirije igihugu cy’u Burundi ugisaba kwisubiraho kigahindura icyemezo giherutse gufatwa cyo guhagarika umuryango Ligue Iteka bivugwa kigamije guha agahenge imbonerakure igisirikare n’igipolisi ngo bakomeze gukorera iyicarubozo abatavuga rumwe na leta ya Nkurunziza no kubacecekesha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Leta y’u Burundi iherutse guhagarika umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wakoreraga mu Burundi witwa Ligue Iteka, leta ya Nkuru nziza yatangaje ko uyu muryango ufite imyitwaarire idahwitse yo gushyamiranya abanyagihugu.
Loni n’indi miryango mpuzamahanga bamaganiye kure iki cyemezo bavuga ko kigamije guha leta urwaho rwo gukomeza guhohotera uburenganzira bwa muntu.

Umuvugizi w’umunyamabanga wa Loni wungirije, Farhan Haq yatangaje ko leta y’u Burundi igomba kwisubiraho kuri iki cyemezo
Yagize ati “Twatangajwe no kumva ko guverinoma y’u Burundi yahagaritse umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ukuze kurenza iyindi yose mu Burundi Ligue Iteka, Turasaba guverinoma gusubiramo icyo cyemezo igakomorera Ligue Iteka kimwe n’indi miryango yose yahagaritswe kuva mu mezi atatu ashize”
Farhan Haq avuga ko Ligue Iteka yafashaga cyane u Burundi mu kubungabunga no no kwandika ku burenganzira bwa muntu, ibintu ngo byagize umumaro cyane muri ibi bihe by’imvururu z’u Burundi.
Leta y’u Burundi ivuga ko umuryango Ligue Iteka wahagaritswe bitewe n’uko byari bimaze kugaragara ko ukorana n’abanzi bal eta y’u Burundi bigatuma itangaza amaraporo abogamye, Térence Ntahiraja, umuvugizi wa minisiteri y’umutekano mu Burundi we avuga ko Ligue iteka yahagarikiwe kutuzuza amabwiriza ikaba yarahagaritswe by’agateganyo guhera ku wa 24 Ukwakira 2016.
Willy Nyamitwe, umujyanama wa perezida Nkurunziza akaba n’umuvugizi wa leta y’u Burundi abinyujije kuri Twitter ye yagize ati “U Burundi ntibuzihanganira umuntu wese ushaka kuzana amacakubiri ashingiye ku moko mu Burundi”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Guhohotera ikiremwa muntu mu Burundi byagiye bigarukwaho mu bitangazamakuru bivuga ko Nkurunziza, imbonerakure, ingabo ze ndetse n’igipolisi baba bihererana abatavuga rumwe na leta bakabakorera iyicarubozo abandi bakabafunga batabwiwe icyo bafungiwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


