Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ushize abarinzi b’ishyamba rya Kibira babonye imirambo icyendaa itangiye kwangirika mu mudugudu wa Gaumbegeti, muri Zone Butahana, Komini Mabayi, mu Ntara ya Cibitoke, aho bivugwa ko iyo mirambo ari iy’abarwanyi b’Abanyarwanda .
Nk’uko iyi nkuru Ubmnews ikesha SOS Medias Burundi ivuga, ngo imirwano iherutse guhuza ingabo z’u Burundi n’inyeshyamba z’Abanyarwanda yahitanye inyeshyamba icyenda.
Umwe mu baturage bararira ishyamba rya Kibira wavuganye n’uru rubuga yagize ati “ Birashoboka ko ari imirambo yatowe irimo kwangirika ikaba yari yambaye imyambaro y’igisirikare cya Congo, ikaba yaratowe mu nkengero z’ishyamba rya Kibira.”
Amakuru ava mu gisirikare yo avuga ko ndetse habaye imirwano ikomeye hagati y’Igisirikare cy’u Burundi n’izo nyeshyamba z’Abanyarwanda zifite ibirindiro muri Congo, kinafata ibikoresho birimo imbunda nini n’intoya.


