Burundi: Nta musilamu wemerewe kuyobora afite abagore babiri

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’u Burundi, umutekano n’iterambere yategetse buri muyobozi w’musilamu uba muri iki gihugu gushakana n’umugore umwe gusa, n’ubwo idini ryemera kubana n’abagore benshi.

Hashingiwe ku itegeko iyi Minisiteri yasohoye tariki ya 28 Nzeri 2021, rimenyesha abayobozi b’intara na komini ko mu rwego rwo kurema icyizere hagati yabo n’abaturage; umuyobozi wese ufite abagore barenze umwe cyangwa inshoreke, bagomba kwirukanwa mu kazi.

Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Martin Ninteretse yabajijwe niba iri tegeko rireba n’abasilamu, asubiza ko koko ribareba.

Nyuma yo kubimenyeshwa, Sheikh Ramadhan Ndikumana uyoboye umuryango w’abasilamu mu Burundi, yasabye abayoboke b’iri dini kubahiriza iri tegeko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *