Burundi: Nyuma y’amasasu, hadutse ibibazo bishya bitoroheye Nkurunziza

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe intambara, ubuhunzi, ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu n’ibindi bibazo byinshi bitari byabonerwa umuti uhamye, ubu mu Burundi hadutse ibibazo bishya mu baturage nabyo byakuruwe no kwiharira ubutegetsi kwa perezida Pierre Nkurunziza, abakurikiranira hafi ibibera mu Burundi baravuga ko n’ubwo ubu urasuku rw’amasasu rutakiri rwinshi mu gihugu hamaze kwaduka noneho ingaruka z’ibyabaye mu mwaka wa 2015.
Amakuru Bwiza.com ikiesha itangazamakuru ryo mu Burundi yemeza ko kuri ubu mu Burundi hari umubare munini w’imfubyi, abapfakazi ndetse n’abahungabanyijwe no kuburira ababo bishwe n’Imbonerakure ziharanira ko Nkurunziza aguma ku butegetsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abatangabuhamya bemeza ko hari bagenzi babo n’abaturanyi babo bamaze guta umutwe bitewe, abenshi birirwa ku mihanda aho bategereza bizeye kongera kubona abahungu babo n’abagabo babo baburiwe irengero nyuma yo gutwarwa n’Imbonerakure n’Abasirikare kuri ubu bakaba batazi niba barapfuye cyangwa bakiri bazima.
Imiterere y’ibibazo bishya mu Burundi
Janet Bizimana ni umubyeyi ugeze mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko, uyu muhungu we ahora ategereje yari azwiho kutavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza, yabarizwaga mu ishyaka riharanira ubworoherane n’ubutabera, iri shyaka rikaba rifite uko rihura mu mikorere n’inyeshyamba za RED-Tabara.
Benny Runyaga yari umupapa w’abana babiri,, abo bose ubu ni imfubyi n’ubwo bitazwi niba koko se yarapfuye, umwe muri aba bana yari afite ukwezi kumwe gusa ubwo se yaburirwaga irengero, bikekwa ko Benny yaba yaratwawe n’igipolisi.
Uwitwa Jane we ubu ni umupfakazi nyuma y’uko uwari umugabo we wari n’umusirikare yaguye mu gitero cyateye urugo rwe kizanywe n’Imbonerakure. Abana bane ba Jane na nyakwigendera nanubu bahora babaza nyina igihe se wabo azagarukira.
Umutangabuhamya uturanye Janet yabwiye itangazamakuru ko uyu amaze umwaka atishimye, ngo ahorana umujinya ndetse bamwe bakeka ko yaba yaramaze guta umutwe ati, “Aho aha ku muhanda iruhande rw’inzu ye, aba yicaye munsi y’igiti cyakoreshwaga nka bariyeri mu gihe cy’imyigaragambyo yo kwamagana Nkurunziza, aba ari kwivugisha utugambo tudashira. Iyo abonye umuntu utambuka mu muhanda ahita avuga ngo ‘Uyu ni Benny, ndabona iyi shati yambaye isa n’iyo Benny yagiye yambaye
burundi-refugees
Umuhungu Janet Bizimana yaburiwe irengero ku wa 19 Mutarama 2016, uretse kuba Janet ngo atajya ava ku muhanda ku manywa, ngo mu ijoro aba ari kurira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuva imvururu zakwaduka mu Burundi abaturage batagira ingano barishwe abandi barahohoterwa ndetse abandi barafungwa, bivuze ko na Benny wa Janet ashobora kuba ari hamwe muri aha.
Imiryango itandukanye yagiye itangaza ko amakimbirane y’iburundi akomeje gufata indi ntera aho bishobora no kuzarangira bihindutse Jenoside. Imibare igaragaza ko Abarundi 327400 ari bo kuri ubu baba mu buhunzi bitewe no kongera kwiyamamaza kwa Nkurunziza.
N’ubwo ibibazo mu Burundi biri ku ntera yo guteza ihungabana, ntibikuraho ko uwiswe umuhuza mu bibazo bw’Abarundi, Mkapa Benjamin we aherutse gutangaza ko abatemera kuyoborwa na Nkurunziza ari abasazi bataye umutwe.
Leta ya Nkurunziza ariko ivuga ko imvururu zo muri 2015 zarangiye ndetse ko n’abaturage bari barafunzwe kuri ubu bari kugenda barekurwa, bigitangira habarurwaga abanyururu 9,000 mu magereza ariko kuri ubu hasigaye 6000, bivuze ko mu gihe cy’umwaka hafunguwe abantu ibihumbi bitatu gusa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Jean-Baptiste Baribonekeza uyobora umuryango wita ku burenganzira bwa muntu mu Burundi, aganira n’ikinyamakuru cya IWACU, yagize ati “Ubu igihugu kiratuje, ntabwo tukiri kumva amasasu mu murwa mukuru, iyo dusuye amagereza (Amabohero) tubona ko umubare w’abanyururu uri kugabanuka, bigaragaza ko hari impinduka zabaye”
Igihugu cy’u Burundi gituwe n’abaturage miliyoni 10
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *