Burundi: Opozisiyo ishinja umuhuza Mkapa kubogamira ku ruhande rwa Leta ya Nkurunziza

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yaho abanyapolitiki bibumbiye mu mpuzamashyaka CNARED baherutse gutangaza ko batazitabira ibiganiro biteganyijwe kuzabahuza na Leta ya Nkurunziza , Umuhuza muri ikibazo cyorotse Abarundi, Benjamin Mkapa yemeza ko ibiganiro by’ amahoro biteguwe bitanga icyizere.

Benjamin Mukapa wahoze uyobora Tanzania amaze iminsi atumira abatavuga rumwe ku kibazo cy’ u Burundi biganjemo abanyapolitiki bahunze Leta ya Pierre Nkurunziza mu mwaka wa 2015 nk’ uko byatangajwe na RFI.

Kugeza magingo aya, nta rutonde rw’ abatumirwa ruramenyekana ndetse nta n’ insanganyamatsiko izwi kuri ibi biganiro biteganyijwe kuzabera i Dar-Es- Salaam kuva ku italiki ya 27 kugeza ku ya 8 Ukuboza 2017.

Ikibazo cy’ ubutumire bw’ abanyapolitiki bahunze Leta y’ u Burundi baba mu mahanga cyagiye kibangamira cyane ibi biganiro kuko mu gihe opozisiyo ibonetse , Leta ya Nkurunziza ntihakandagira kuko ishinja aba bahunze kuba intandaro y’ ibibazo byibasiye u Burundi.

Gusa abakurikiranira hafi iki kibazo cy’ ibiganiro hagati ya opozisiyo na Guverrinoma y’ u Burundi bemeza ko hari impinduka zabaye kuko Leta ya Nkurunziza yemeye kwitabira biturutse ku ngendo za diplomasi zakozwe.

Urugero ni urugendo Umunyamabanga Mukuru wa CNDD/FDD Gen. Evariste Ndayishimiye aherutse kugirira muri Tanzania mu Ukwakira 2017 aho yahuriye na Benjamin Mukapa ndetse na Perezida Museveni nk’ Intumwa nkuru y’ Akarere ku kibazo cy’ u Burundi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Hashize imyaka 2, Guverinoma y’ u Burundi yaranze kwitabira ibiganiro byari bayabereye i Arusha muri Tanzania byagombaga kuyihuza na opozisiyo batavuga rumwe

Kuri iyi nshuro umuhuza yemeza ko yamaze kumvikana na Leta ya Nkurunziza ku bijyanye no kwitabira ibiganiro by’amahoro ariko Benjamin Mukapa akaba amaze kwemeza ko inama yagomba kumuhuza na CNARED muri Finland i Helsinki itakibaye.

Abayobozi bakuru ba CNARED banze kuzitabira ibi biganiro bavuga ko nta cyizere bafitiye Nkurunziza kandi bakaba babona ko ibi biganiro byateguwe bidafite ubushobozi bwo gukemura ibibazo byugarije u Burundi.

Abadiplomate bo mu Muryango wa Afurika Yunze ubumwe(AU) n’ Umuryango w’ Ibihugu by’ i Burayi byunze Ubumwe(EU) bamaze gutangaza kumugaragaro ko batitaye kuri ibi biganiro kuko bamaze kubona ko bizaba bibogamiye ku ruhande rwa Leta.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nzirambahari Nzibonera/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *