Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yirukanye ku nshingano y’ubusaseridoti umupadiri w’Umurundi witwa Lino Bikubaza wubatse urugo, akazikomeza.
Diyosezi Nkuru ya Gitega mu rwandiko yageneye uyu mupadiri tariki ya 16 Kanama 2021, yamumenyesheje ko Papa Francis “yafashe ingingo yo kumwirukana burundu mu nshingano y’ubusaseridoti tariki ya 30 Nyakanga 2021 kubera ko atubahirije ingingo ibuza kubangikanya ubusaseridoti no kubaka urugo.
Padiri Bikubaza yamenyeshejwe ko ububasha bwose yari afite bwo gukora inshingano y’ubusaseridoti abwambuwe, abakirisitu nabo basabwa kutazongera kumusaba ibijyanye n’iyi nshingano yari afite.
Papa Francis yasabye Bikubaza kubaho mu buzima bwa gikirisitu n’uwo bashakanye kugira ngo ataguma mu gicumuro.

4 Responses
Burundi: Papa Francis yirukanye burundu Padiri wubatse urugo
Gucumura kuri kiliziya ni ugucumura ku bazungu si ku Mana
Burundi: Papa Francis yirukanye burundu Padiri wubatse urugo
Gucumura kuri kiliziya ni ugucumura ku bazungu si ku Mana
Burundi: Papa Francis yirukanye burundu Padiri wubatse urugo
Gucumura? Ahubwo se yabiretse byose akabivamo akiyitira ku muryango?
Burundi: Papa Francis yirukanye burundu Padiri wubatse urugo
Gucumura? Ahubwo se yabiretse byose akabivamo akiyitira ku muryango?