Mu biganiro byahuje abatavuga rumwe na leta y’u Burundi bahuye na Benjamin Mkapa, umuhuza ku bibazo by’Abarundi kuri uyu wa 17 Mutarama 2017, aba bumvikanye na Mkapa ko hakwiye gushyirwaho leta y’ubumwe Abatavuga rumwe na Nkurunziza banavuze ko naramuka ahinduye itegeko nshiga ry’igihugu azaba atangije kumeneka kw’amaraso y’Abarundi benshi
Muri ibi biganiro, abatavuga rumwe na leta basabye Mkapa kumvisha leta ya Nkurunziza igatanga imbabazi ku banyapolitiki bafunzwe bazira ibyabaye mu Burundi, ikibazo cya manda ya gatatu Nkurunziza yihaye atayemererwa n’amategeko n’ubundi nkuko bisanzwe bigenda muri bene ibi biganiro nicyo cyatwaye umwanya munini.
Ibi biganiro byari byitabiriwe n’abatavuga rumwe na leta ya Nkurunziza baba mu buhugiro mu mahanga atandukanye ndetse n’ababa imbere mu Burundi.
Umwe muri aba batemera Nkurunziza yagize ati “Twamubwiye (Nkurunziza) ko naramuka yemeje guhindura itegeko nshinga azaba atangije kumeneka kw’amaraso menshi mu gihugu ariko niyihangana akemera tukaganira tuzagera ku mahoro”
Gusa guverinoma ya Nkurunziza ntikozwa ibi bivugwa n’abatemwemera, Jacques Bigirimana uyobora ishyaka rya FNR rishyigikiye Nkurunziza yagize ati “Ikibazo cya manda z’umukuru w’igihugu cyararangiye ibyo ntibikiri ikibazo, ubu ikihutirwa ni ugutegura amatora yo muri 2020, rero icyo kibazo cya manda ya gatatu kiveho”
Agathon Rwasa na Frederic Bamvuginyumvira uyobora ishyaka rya FRODEBU nibo bari bayoboye abandi benshi bagombaga kwibonanira n’umuhuza Benjamin Mkapa wari uherutse gutuka abatemera Nkurunziza nka perezida w’u Burundi aho yavuze ko bataye umutwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba batavuga rumwe na leta y’u Burundi bakomeje kuvuga ko manda ya gatatu ari ryo pfundo ry’ibibazo biri mu Burundi, “ Mkapa twamubwiye ko manda ya gatatu ari cyo kibazo”
Umwe mu baganiriye n’ijwi ry’Amerika nyuma y’ibiganiro yagize ati “ twamwibukije (Mkapa) ko nawe yayoboraga Tanzaniya igihe amasezerano y’Arusha yasinywaga, twe tubona ari ugusuzugura ibyo abantu baba bakoze kuko yari umukuru wa Tanzaniya kandi azi uburyo ayo masezerano yatugoye, yatubwiraga ati mwakwitegura andi matora ya 2020 tukamusubiza tuti ntibikunda amatora ntiyashoboka hari umutekano muke, abantu bakiri mu gasozi, abanyapolitiki bari hanze y’igihugu”
Perezida Nkurunziza nawe aherutse kuvuga ko ikibazo cy’umubare wa manda z’umukuru w’igihugu kigomba kuvaho, ngo Abarundi bakwiye kwishimira ko bayobowe n’uwo bifuza aho kwishimira kuyoborwa n’umutegetsi washyizweho bitewe na manda.
Aha Nkurunziza yaciriye Abarundi amarenga ko ashobora kuzayobora n’imyaka ijana ikiba yashira, icyo gihe Nkurunziza yasabye Abarundi gufatira urugero ku bihugu nka Uganda, u Rwanda n’ibindi aho itegeko nshinga ridakumira perezida kwiyamamaza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


