Ngo kuwa 21 Ukwakira 1993 igihugu cy’u bufaransa cyashatse gutabara uwari perezida w’u Burundi, Merchior Ndadaye ariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikabyitambika nk’uko byatangajwe na Deo Ngendahayo wahoze mu nzego z’ubutasi za perezida wa mbere wari utowe mu nzira ya demokarasi mu Burundi.
Uyu wahoze akora ibijyanye n’ubucuruzi mu 1993 ariko anakorera ubutasi bwa perezida Ndadaye yashyize ahagaragara abo yita ko bagize uruhare mu rupfu rwa Ndadaye, asobanura ko wari umugambi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari ugamije gukura u Burundi, u Rwanda ndetse na Congo mu maboko y’u Bufaransa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru, Ikiriho.org cyo mu Burundi, bwana Deo Ngendahayo yabajijwe icyo bakoze mu ijoro ryakoreweho ihirika ry’ubutegetsi bwa Ndadaye, asobanura ko ahagana saa 20:30 muri iryo joro, yakiriye amakuru yahawe n’umuntu atifuje gutangaza, yavugaga ko abayobozi bose ba FRODEBU uhereye kuri perezida bari bagiye kwicwa muri iryo joro. Ati: “ nagerageje kuvugana n’ababishinzwe ariko kubw’amahirwe makeya nta telephone yitabwe ”. Ngo icyagaragaye kikaba ari uko nyuma y’inama y’abaminisitiri bose bari bagiye Ngagara kwa Ntaryamira bagiye kuganira nk’abakuru ba FRODEBU.
Yagize ati: “ Ubwo numvaga kurasa kwa mbere ku ngoro, nahise nihutira kujya gutabara abakuru bari mu gace kanjye barimo umuvandimwe wanjye Jean Marie na minisitiri Leonard Nyangoma .”
Abajijwe uko abo yari agiye kureba babyifashemo, Ngendahayo yavuze ko uyu Jean Marie yamubwiye ko ategereje abagombaga kumuherekeza akajya kuri radio gusaba abaturage gutuza, ko perezida ari mu mutekano nk’uko amakuru yari amaze guhabwa na minisitiri w’ingabo yavugaga. “ Namubwiye ko yibeshya, ko agomba kunkurikira nkajya kumuhisha”. Ngo yakomeje amubwira ko agomba gukora inshingano ze nka minisitiri w’itumanaho. Ati: “namurebye indoro yo kumusezera kuko nari nzi neza ko ntazongera kumubona .”
Abajijwe uko Nyangoma we yabyifashemo, yasubije ko uyu yakurikiraniraga ibintu imbere y’umuryango we, mu kumubona akaba atarigeze azuyaza ahubwo yahise afata abana n’umugore binjira mu modoka ye abajyana mu gace ka Zeimet. Nyuma y’isaha, Jean marie yaje kuhabasanga ababwira ko atabashije gukomeza kuvugana n’abasirikare bagombaga kumuherekeza kuri radio . kugeza saa 6:00 za mu gitondo aba ngo bari kumwe, ariko Jean marie abasha kuvugana n’uwari umugaba mukuru w’ingabo, Col Jean Bikomagu anamubwira aho bari bari.
Icyo gihe Ngendahayo ngo yumvise ko Jean Marie akoze ikosa rikomeye mu buzima bwe, bahita bafata icyemezo cyo kuva aho bari bari nyuma y’akanya gato abasirikare baba barahageze.
Deo Ngendahayo yaje kubazwa igihugu cy’igihangange cyari inyuma y’ihirika ry’ubutegetsi ryo kuwa 21 Ukwakira 1993, asubiza ko perezida Ndadaye yatowe mu gihe hari ibibazo mu karere, aho avuga ko igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyashakaga kugenzura Sudani y’Epfo, Uganda, u Rwanda n’u Burundi. Amerika ngo ikaba yarashakaga gushyiraho abakuru b’ibihugu bazarengera inyungu zayo, itorwa rya Ndadaye rikaba ryaraje risa nk’irivangira uyu mugambi kuko yari azwiho ko yegereye u Bufaransa cyane kandi iki cyari igihugu gihanganye cyane na Amerika mu karere. Ati: “ Birumvikana ko ubufasha bwa politiki ari hariya bwaturutse .”
Abajijwe ibyo ashingiraho atunga urutoki Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko ashobora gutanga ibimenyetso bifatika byasuzumwa. Yavuze ko mu ijoro ryo kuwa 21 Ukwakira, uwari umukuru wa cabinet wa Ndadaye, Frederic Ndayegamiye, yavuganye n’uwari perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana amusaba ko yajya gutabara Ndadaye. Uyu nawe ngo yasabye uwari perezida w’u Bufaransa, Mitterand .
Perezida Mitterand ngo yahise afata icyemezo cyo gutabara ahereye ahari ibirindiro by’ingabo z’u Bufaransa muri Centrafrica. Ndetse, ngo na ambasaderi w’u Bufaransa yari yohereje abantu muri Camp Para bari gutegura icyo gikorwa cyo gutabara Ndadaye, ariko ngo ubwo Mitterand yahamagaraga mugenzi we wa Amerika igisubizo cyabaye, Kubera iki?

Ikindi kintu avuga kigaragaza uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ngo ni ukuba muri ambasade y’iki gihugu I Bujumbura mu ijoro ryo kuwa 21 Ukwakira nta muntu n’umwe wari uhari usibye umujyanama mu by’umuco witwa Lange, ngo waje gutangaza nyuma ko yakiriye amabwiriza amusaba kureka ibyo yari arimo arakora, ni ukuvuga kugerageza gutabara Ndadaye.
Nyuma yahoo kandi Ngendahayo ngo yaje kubwirwa na Reverand Fernand Boedts wakoranaga na ONG yo mu Bubiligi yari yaje gukora iperereza ku rupfu rwa Ndadaye akaba yaranakoreye igihe kirekire mu Burundi, ngo wamubwiye ko iperereza barihagaritse kubera ko kuri we kuba muri dosiye harimo bamwe mu bantu bakomeye mu butegetsi bwa Amerika, ntacyo iperereza ryari kugeraho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Philippe Nsengiyumva/Bwiza.com


