Igihugu cy’u Buholandi kirifuza ko abagize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi kuwa 13 Gicurasi 2015 bagaruka mu nzego za demokarasi z’Abarundi, ndetse bugasaba ko aba baba bahawe ubudahangarwa bw’agateganyo mu rwego rw’ibiganiro hagati y’Abarundi.
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 09 Kanama nibwo Visi perezida w’u Burundi, Gaston Sindimwo, yakiriye mu biro bye intumwa idasanzwe y’u Buholandi, madamu Katja Lasseur, wari uherekejwe na Ambasaderi w’iki gihugu mu Burundi, Harry Verweij, aho bari bagiye gusabira ubudahangarwa bw’agateganyo abagire uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi bwa perezida Nkurunziza mu 2015 kugirango ibiganiro hagati y’Abarundi bizabashe gushoboka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi bakaba babisabye bahereye ku byigeze gukorwa nyuma y’intambara hagati y’abaturage kuva mu 1993 kugeza mu 2003.
Ikinyamakuru Burundi Africa Generation News (Burundi AGNews) kiravuga ko nubwo abayobozi b’u Burundi banze kwibutsa u Buholandi ko nabwo bwagize uruhare mu byabaye mu 2015, iki gihugu ngo mbere y’amatora ya perezida muri 2015 cyari cyateye inkunga ya miliyoni 1,7 by’Amayero amaradiyo yigenga mu Burundi. Icyo gihe ngo abayobozi bari bazi ko ari igikorwa cy’ubugiraneza, ariko ngo u Buholandi nibwo bwateye inkunga amaradiyo n’ibinyamakuru byigenga bishinjwa gukwirakwiza ibihuhango byatumye Abarundi benshi bafatwa n’ubwoba bahungira mu bihugu by’ibituranyi nk’u Rwanda, Tanzania, na Congo.
Ngo umunsi guhirika ubutegetsi bipfuba kuwa gatatu, itariki 13 Gicurasi 2015, ayo maradiyo n’ibindi binyamakuru byigenga nibyo byigaragaje mu burengerazuba bw’isi. Mu gihe ngo igihugu cy’u Buholandi na Canada ari ibihugu byegreye ishyirahamwe ry’abaherwe b’Abademokarate bo muri Amerika ryitwa SOROS ubutegetsi bw’u Burundi bushinja kuba inyuma y’uku kugerageza guhirika ubutegetsi.
Dennis Ns./Bwiza.com


