Burundi: Ubuzima bw’umunyamakuru Floriane wafunzwe avuye mu Rwanda buri hagati y’urupfu n’umupfumu

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu begereye Gereza ya Muyinga agera kuri Bwiza.com kandi yemejwe n’umuryango, aravuga ko ubuzima bw’umunyamakuru Floriane Irangabiye bwari bwifashe nabi mu ijoro ryose ryo kuri uyu wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri. Mu minsi itari mike ishize, uyu munyamakuru yari yamenyesheje ubuyobozi bwa gereza ko ubuzima bwe bukomeje kumererwa nabi .

Uyu munyamakuru, Floriane Irangabiye, wari umaze igihe mu buhungiro mu Rwanda, yafunzwe nyuma yo gutahuka asubiye mu gihugu cye.

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, se wa Irangabiye yagize ati: “Mu byukuri, kuva mu bwana, Floriane yabanye na asima. Muri iyi kasho, umwana wanjye ubu asa nkaho yafashwe n’indwara ya bronchite ikomoka kuri asima. Akeneye kwitabwaho byihutirwa.  »

Kubera ubuhehere buri muri Gereza ya Muyinga hamwe n’umwotsi wa buri munsi uva mu gikoni, ahantu hafunze, uburwayi bwe bwarushijeho kwiyongera.

Ati: “Turatinya ko bishobora kuba bibi cyane, asima irica. Hanyuma, kugirango Floriane akomeze, agomba gufata imiti igabanya ububabare buri munsi. Nyuma y’igihe, ashobora guhura n’ikibazo cyo kunanirwa kw’impyiko n’ibibazo by’umwijima, gereza irimo irica buhoro buhoro umwana wacu ”.
Mu mpera za Gicurasi, nabwo yari amerewe nabi, imiti ye ntiyari ikirimo kumufasha. ku bufasha bwa minisiteri y’ubutabera, ku itariki ya 1 Kamena, yemerewe kubonana na muganga.

Umuganga yamwandikiye pompe idasanzwe n’indi miti yo kumurinda izindi crises za asima.

Muganga kandi yari yerekanye ko agomba gusubira kwisuzumisha ku itariki ya 10 Nyakanga, ariko ntabwo yabyemerewe.

Nyuma y’ibyumweru bike ibibazo byo guhumeka byongeye kugaruka bikurikirwa no kubabara cyane mu gatuza no kubabara umutwe cyane.

Kuva mu minsi itatu, “nijoro yaburaga umwuka “, ibintu ndetse byateye ubwoba abo bafunganwe nk’uko se yakomeje abivuga.

Kuri uyu wa Kabiri ahagana mu ma saa saba z’igicuku, yafashwe na apnea (ikibazo cyo kubura umwuka bya hato na hato asinziriye). Abandi bagororwa b’abagore bagerageje kumenyesha ubayobora “imfungwa ngenzi yabo) kugirango abimenyeshe abayobozi b’iyi gereza, biba iby’ubusa.

Muri iki gitondo, yari akiri mu buriri bwe, asa nk’uwataye ubwenge. Nk’uko amakuru amwe n’amwe aturuka muri gereza , yemejwe na se avuga, Floriane Irangabiye akeneye ubufasha bwo guhumeka.

Kubera impamvu z’ubuzima, umuryango we wari wasabye ko yimurirwa i Bujumbura aho yashoboraga kwivuriza akabona ubufasha atashobora kubonera i Muyinga.

Irangabiye yatawe muri yombi ku itariki ya 30 Kanama 2022, n’abashinzwe ubutasi i Bujumbura.

Ku itariki ya 2 Mutarama 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Mukaza i Bujumbura rwamuhamije icyaha cyo guhungabanya ubusugire bw’igihugu maze rumukatira igifungo cy’imyaka 10 kandi acibwa ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Burundi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *