Nyuma y’amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi guhera kuri uyu wa Gatanu nyuma ya saa sita avuga ko Alain Guillaume Bunyoni wahoze ari minisitiri w’Intebe, yamaze gutabwa muri yombi afatiwe muri Bujumbura y’Icyaro nyuma y’aho byahwihwiswaga ko yahungiye muri Tanzania, amakuru agera kuri Bwiza dukesha urubuga Le Mandat aratubwira uko byagenze mbere y’ifatwa rye n’aho yari aherereye .
Bivugwa ko kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Gen. Alain Guillaume Bunyoni yari akiri mu rugo rwa Gen. Silas Ntigurirwa i Bujumbura nk’uko amakuru agera kuri uru rubuga abitangaza.
Uwahoze ari Minisitiri w’intebe wirukanwe ku mirimo ye muri Nzeri 2022, yari yahunze iminsi ibiri mbere y’isaka ryakorewe aho yari atuye kubera ko agatsiko k’abajenerali, Alain Guillaume Bunyoni abarizwamo, kari kazi gahunda y’ifatwa rye iminsi myinshi mbere y’uko biba nk’uko amakuru amwe abitangaza.
Uwahaye urubuga Le Mandat aya makuru yagize ati “Abajenerali bahise bemeza ko Gen. Alain Guillaume Bunyoni agomba guhungira kuri Gen. Silas Ntigurirwa mu gihe hagitegerejwe imishyikirano hagati y’impande zombi. Uruhande rwa Ndayishimiye n’uruhande rwa Bunyoni zari zifite umuhuza Umugaba mukuru w’ingabo Gen. Prime Niyongabo. »
Ariko, mu by’ukuri, ngo impande zombi ntizashoboye kubona ubwumvikane, n’uko umwe mu begereye iyi dosiye akomeza abitangaza.
Ati: “Perezida Evariste Ndayishimiye yifuzaga ko Gen. Alain Guillaume Bunyoni yafungwa azira kunyereza umutungo wa Leta kandi cyane cyane kubera guhungabanya umutekano w’imbere mu gihugu kuko yamushinjaga kuba yarateguye guhirika ubutegetsi. Ariko Abajenerali ngo ntibemeranyije na Perezida Evariste Ndayishimima na gato”.
Nk’uko amakuru avuga, ngo abajenerali bo, kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane ushize, bumvaga Gen. Alain Guillaume Bunyoni yakwitaba umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, yavayo agasubira mu rugo rwe.
“Oya. Naramuka yigaragaje, ndamufunga, “ ibi ngo nibyo Perezida Evariste Ndayishimiye yasubije nk’uko uwatanze amakuru akomeza avuga.


