Umudepite w’imyaka isaga 60 mu Burundi aravugwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 16 ababyeyi be bavuga ko uwo mudepite yitwa Kiganahe Didace wigeze kungiriza umukuru w’inteko ishinga amategeko, aba minisitiri w’ubutabera, ubu akaba yakoraga muri komisiyo ishinzwe kwunga Abarundi. Igipolisi kikaba kivuga ko uyu mugabo ari gushakishwa.
[ad id=”44145″]
Se w’uwo mwana w’umukobwa avuga ko umwana yababwiye ko yabonye akazi azajya ahembwa amafaranga 150,000 muri hotel izwi ku izina rya Nonala Beach iri ku muhanda wa Gatumba. Ngo nyuma yo gutangira akazi, umwana yamaze iminsi 3 adataha mu rugo, bituma ababyeyi bagira amakenga bajya kubaza kuri iyo hotel ushinzwe abakozi ababwira ko batazi uwo mukobwa mu bakozi babo.
Iyi nkuru dukesha UBMNews ikomeza ivuga ko ukwezi kwihiritse ababyeyi b’uyu mwana batazi aho aherereye, batangira kubaririza mu bantu benshi bashyiraho n’abagomba kumushakisha ndetse babimenyesha amashyirahamwe arengera uburenganzira bwa muntu harimo n’ihuriro FENADEB rihuriyemo amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’abana.
[ad id=”44145″]
Kera kabaye, musaza w’uyu mukobwa yaje kumurabukwa yinjira mu nzu y’umudepite Kiganahe Didace iri ahitwa mu Kajaga, ahita atabaza polisi n’abashinzwe uburenganzira bwa muntu.
Mu kuhagera, igipolisi cyasanze umwana mu cyumba ari wenyine, bikavugwa ko Kiganahe yaba yaramenye ko agiye gufatwa agahita acika. Uyu mwana akaba yarahise atabwa muri yombi aho afungiye kuri station ya polisi ya Gatumba.
Igipolisi kivuga ko gitegereje ibizava mu iperereza ry’ishyirahamwe Seruka risanzwe rikurikirana ibibazo by’abagore n’abakobwa bafatwa ku ngufu. Iri shyirahamwe rikaba ryaratangiye iperereza.
[ad id=”44145″]
Ku ruhande rw’igipolisi kandi bemeza ko uwo mwana yafashwe ku ngufu, kandi ko yari amaze iminsi muri hotel ari kumwe n’ushinjwa icyo cyaha. Umuvugizi w’igipolisi, Pierre Nkurikiye akaba yatangaje ko uwo mugabo bari kumushakisha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


