Burundi: Umunani bashinjwa gutera ikigo cya gisirikare bashyizwe ku nkoni

Sangiza iyi nkuru

Abantu umunani bafashwe bashinjwa uruhare mu gutera ikigo cya gisilikare cya Mukoni mu Burundi bahaswe bakubiswe bikomeye na polisi y’u Burundi kuri uyu wa 25 Mutarama 2017.
Aba bafashwe harimo batanu bahise batabwa muri yombi ku bufatanye n’igipolisi mu gitondo cyakurikiye ijoro ryo ku wa 23 ari naryo bateyemo iki kigo. Abandi batatu bo bafashwe kuri uyu wa 25. Batanu bafashwe bwa mbere barimo 3 bahoze ari abasilikare, 2 bari abakozi muri iki
Umuvugizi w’igipolisi mu Burundi, Pierre Nkurikiye, yasobanuye ko abandi basivile batatu bashinjwa gutera ikigo cya Mukoni ari abakomoka mu gace ka Mutaho na Taba twose two muri Ntara ya Gitega, yagize ati “Twakose umukwabu muri kariya gace dusanga abantu batatu bafungiwe mu ntara ya Muyinga ari ho bakomoka”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nkurikiye yanavuze ko muri uyu mukwabu bafashemo inkweto za gisirikare, amakote y’imvura y’abasilikare, ibyuma bishyirwa ku mbunda n’ibiro 2.5 by’ikiyobyabwenge cya cannabis
Ku itariki ya 11 Ukuboza 2015, mu Burundi havuzwe nanone ikibazo cy’abantu bateye ikigo cya gisirikare mu mujyi wa Bujumbula, abantu 87 nibo baguye muri icyo gitero nk’uko byasobanuwe n’umuvugizi w’igisilikare mu Burundi, Col Gaspard Baratuza.
INKURU BIFITANYE ISANO
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *