Umupolisi w’u Burundi yatawe muri yombi ashinjwa gusebya uru rwego rw’umutekano nyuma yo gutangaza ku mugaragaro kuwa Kane ushize ko abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bamunzwe na ruswa.
Usibye iri shami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, uyu mupolisi yatangaje kandi ko na serivisi z’Umujyi wa Bujumbura nazo zamunzwe na ruswa.
Ni amakuru yatangiye gucicikana kuri uyu wa kabiri ushize, avuga ko kuwa Gatandatu ushize ari bwo Caporal Jerome Niyonkuru yatawe muri yombi akaba afungiwe muri kasho z’ishami rya polisi rishinzwe ubugenzacyaha i Bujumbura.
Ababonye uyu mupolisi icyo gihe kuwa Kane bavuga ko yari munzira afite na bibiliya mu kuboko kw’ibumoso ndetse n’ibendera ry’u Burundi mu kaboko k’iburyo, aho yagiraga ati ” Mushake Imana bigishoboka … ruswa yabishe, abo muri PCR (Igipolisi cyo mu muhanda) ruswa murya Imana irazizi, Imana yabantumyeho, iti genda ubwire abo muri PCR…”
Bukeye bwaho kuwa Gatanu, uyu mupolisi ngo yagaragaye mu nyubako z’Umujyi wa Bujumbura, aho naho yasabye abakora aha kwihana. Ati ” mwihane, abantu bo muri mairie mwihane…kuko mugiye kuzabona ibara…muve mu byaha byanyu….”
Umuvugizi w’Igipolisi, Desire Ndikumana, kuri uyu wa Kabiri ubwo yavuganaga n’Ijwi rya Amerika, yemeye ko Caporal Niyonkuru yatawe muri yombi, asobanura ko akurikiranweho icyaha cyo guharabika inzego.
Abanyamategeko bo basanga uyu mupolisi arengana kuko ibyo yavuze ngo ari ukuri kandi hari raporo zitandukanye zasohotse zibyemeza.


