Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2016, nibwo Ntungwanayo Elie wari uzwi ku izina rya Gasongo, umupolisi w’u Burundi warindaga Willy Nyamitwe yashyinguwe mu cyubahiro.

Will Nyamitwe, umukozi muri Perezidansi ushinzwe itangazamakuru yagabweho igitero ku wa Mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2016, uyu mupolisi Gasongo agerageza kurasana n’abari babateze birangira ahasize ubuzima undi arakomereka, na Nyamitwe akomereka ku kaboko.

Umuryango wa Willy Nyamitwe, mu ishyingurwa ry’uyu mupolisi wagaragaje agahinda watewe n’urupfu rwe, aho wagize uti: “umuryango wa Willy Nyamitwe, Ntabwo tuzakwibagirwa”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nk’uko byasabwaga na bamwe mu bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, basabaga ko uyu mupolisi yahabwa umudali w’ishimwe mu ishyingurwa rye, bamwe badahwema kugaragaza ubutwari bwe yagaragaje mu kazi ko kurinda umuyobozi.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com


