Burundi: Umurambo w’umukobwa wasanzwe imbere y’igitanda cy’umusore bakundanaga

Sangiza iyi nkuru

Umurambo wa Ndimurukundo Amissa, umukobwa w’imyaka 24 uvuka muri Nyakabiga wasanzwe mu cyumba cy’umusore bakundanaga muri Zone ya Jabe.

Mu gihe bikekwa ko urupfu rw’uyu mukobwa umusore bakundanaga witwa Claude ukomoka mu Buyenzi yaba yarugizemo uruhare, abo mu muryango w’umukobwa bavuga ko basanze umurambo we imbere y’igitanda cy’uwo musore.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Batangaje kandi ko Claude ari we wabahaye amakuru y’urupfu rwe abahamagaye kuri telefoni ababwira kujya gufata umurambo we akoresheje nimero yo muri Congo.

Umunsi wabanjirije uwo baboneyeho umurambo wa Ndimurukundo, ngo uwo mukobwa na Claude ndetse na musaza we, bari biriwe basangira agacupa.

Polisi mu gihugu cy’u Burundi ivuga ko nta kintu na kimwe kigaragaza ko uyu mukobwa yaba yafashwe ku ngufu cyangwa ngo anigwe cyangwa aterwe icyuma, gusa umuvugizi w’igipolisi, Op1 Pierre Nkurikiye akaba avuga ko iperereza rikomeje.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *