Burundi: Umusirikare umwe yishwe undi akomerekera mu mutego w’abitwaje intwaro

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko ingabo z’u Burundi zari mu irondo mu ijoro ryo kuwa 11 Kanama ahitwa Warubondo muri Komini Mutimbuzi, zaguye mu mutego w’abantu bitwaje ibirwanisho umusirikare umwe akicwa undi agakomereka bikomeye.

Nyuma y’ibi bintu, abayobozi mu nzego zose za komini ndetse n’abayobozi mu Kigo cya Gisirikare cya Gatumba, bayobowe na Komanda wa region ya mbere ya gisirikare, bagiye aha Warubondo bagirana ikiganiro n’abaturage bo muri aka gace gaturiye umupaka w’u Burundi na Congo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Amakuru aturuka i Gatumba nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Iwacu-Burundi ikomeza ivuga, ni uko ubutumwa bw’izo ngabo ku baturage ba warubondo bwari ukubashishikariza kwitandukanya n’imitwe yitwaje ibirwanisho ituruka muri repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikajya guhungabanya umutekano mu Burundi.

Bivugwa ko abaturage bamwe baba bakorana n’iyi mitwe, bakaba barabwiwe ko hagiye gufatwa ingamba zikomeye ibyo bintu nibikomeza.

Bwana Mathieu Sake, umuyobozi w’ishyirahamwe riharanira guteza imbere no kurinda uburenganzira bwa muntu (ACPDH), akaba avuga ko uko ibyatangajwe bishobora guteza akaga abaturage.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *