Burundi: Umva bituga ukwaha perezida Nkurunziza yatanze ngo agume ku butegetsi

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, aravugwaho guhemba abacamanza bo mu rukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rwamuhaye uburenganzira bwo kwiyamamariza iyi manda ya gatatu ari kuyobora. Uwigeze kuba umucamanza muri uru rukiko akaba yavuze uko Nkurunziza yabigenje kugirango kandidatire ye yemerwe.

[ad id=”44145″]

Biravugwa ko Charles Ndagijimana, perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko nshinga, ari nawe perezida w’inama y’ubutegetsi bwa sosiyete ya Brarudi, ishami rya Heineken muri iki gihugu.

Uyu mugabo bivugwa ko kuwa 08 Mata 2015 yatorewe umwanya usanzwe w’ubuyobozi muri Brarudi byemejwe n’iteka rya perezida, ibyumweru bitatu mbere y’uko urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rwemereje kandidatire ya Nkurunziza. Icyemezo cyitishimiwe n’amahanga avuga ko binyuranyije n’itegeko nshinga rigena umubare wa manda 2 umukuru w’igihugu yemerewe.

Nyuma, mu kwezi kw’Ukwakira mu 2015 nyuma y’amezi abiri gusa perezida Nkurunziza yongeye gutorwa, Ndagijimana yahise azamurwa mu ntera muri Brarudi agirwa perezida w’inama y’ubuyobozi na none byemejwe n’iteka rya perezida.

5033839_6_e571_panneau-publicitaire-pour-la-biere-primus-la_49e43c78a90c675a55f00784556d2198

Stef Vandeginste, impuguke muri politiki y’u Burundi muri Kaminuza ya Anvers, akaba avuga ko ubwa mbere bashatse gutera Ndagijimana akanyabugabo, nyuma bakamuha igihembo amaze kwemeza ko perezida Nkurunziza yemerewe kongera kwiyamamaza.

Kuva ibibazo byakurikiye kwemeza iyi kandidatire kuwa 25 Mata 2015 byatangira, imiryango itegamiye kuri leta iharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi ivuga ko bimaze kugwamo byibuze abantu 1,000, abagera ku 6,000 bakaba bari muri gereza, 20,000 baburiwe irengero, mu gihe abagera ku 250,000 bahunze igihugu. Impuguke za Loni zikaba zinafite impungenge ko hashobora kuba ubundi bwicanyi.

[ad id=”44145″]

Sylvere Nimpagaritse, wari visi perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga ubwo kandidatire ya Nkurunziza yemezwaga ariko atabishyigikiye, yasobanuye ukuntu ubutegetsi bwareheje abacamanza. Yagize ati: “ Kwari ukugura imitimanama. Twari twemerewe agahimbazamusyi kangana n’umushahara wacu, katashyizwe kuri konti ahubwo katanzwe liquid kuri perezidansi .”

Yakomeje avuga kobari bagiye kubona andi mafaranga arenga akubye kabiri umushahara wabo w’ukwezi, maze ngo batanabisabye, Brarudi itangira kujya yohereza amakaziye ya fanta ku rukiko. Izo mpano zose zabaga zifite ubutumwa bugira buti: “ Perezida arabatekereza ”.

Nubwo bimeze gutyo, Nimpagaritse avuga ko we na bagenzi be batatu mu bacamnaza barindwi b’uru rukiko batangarije bagenzi babo ko badashyigikiye manda ya gatatu ya Nkurunziza kuwa 30 Mata 2015.

Kuva icyo gihe, perezida w’urukiko yanshyize ku gitutu ngo mpindure ibitekerezo. Byari ngombwa gutekereza ku nyungu z’igihugu .”, uwo ni Nimpagaritse wongeyeho ko yeretswe amahirwe menshi yari kugira y’inyongera nko kubona umwanya mu nama y’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro. Yanavuze ko bamubajije ikiguzi cy’ijwi rye.

Uyu akomeza avuga ko ijoro rimwe yaje kwakira telephone iturutse mu nzego z’ubutasi imutera ubwoba, ndetse ngo akanamenya ijwi ry’umujenerali wegereye perezida wari uri kumutuka.

[ad id=”44145″]

Nimpagaritse avuga ko ari we wenyine mu bacamanza waje kwanga kwemera manda ya gatatu ya nkurunziza atekereza ko yari kurushaho gukomeza ubugizi bwa nabi mu gihugu, ariko asanga nta yandi mahitamo afite usibye guhunga igihugu akaba ari mu Bubiligi kuri ubu.

Aho ari rero ngo yitegereza imyanya myiza yahawe abo bakoranaga kuva bemeza kandidatire ya Nkurunziza, aho umwe yagizwe minisitiri w’ubutabera, undi agirwa umujyanama wa perezida, mu gihe perezida w’urukiko yanahawe kuyobora uruganda rukumbi rwenga inzoga mu gihugu, Brarudi, Heineken ifitemo 59.3% by’imigabane.

5033837_6_f47c_un-panneau-publicitaire-pour-heineken-a_13a286f2827da0ae16590ff5a59e2bb2

Nk’uko amakuru aturuka muri uru ruganda avuga, ngo inshingano za perezida w’inama y’ubutegetsi ziba ari nke ariko amafaranga ahakura ni menshi. Usibye kuba abona amafaranga yo kumutunga buri kwezi n’amakaziye ya byeri na fanta y’ubuntu, hari n’amafaranga menshi abona uko yitabiriye inama y’ubuyobozi. Bikaba bivugwa ko umushahara wose w’umwaka ushobora kuba ugera mu 30,000 by’Amayero, umushahara munini cyane ugereranyije n’igihugu cya kabiri gikennye kurusha ibindi ku isi nk’uko ikinyamakuru Le Monde dukesha iyi nkuru kivuga.

Heineken ariko ku ruhande rwayo yavuze ko iyo mibare ari ugukabya, ariko yemera ko umushahara mbumbe wa Ndagijimana mu mwaka utarengeje 20,000 by’Amayero.

[ad id=”44145″]

Ndagijimana yahawe ikigo cyinjiza 1/3 cy’imisoro yose y’igihugu

Uruganda rwa Brarudi nicyo kigo kinini cy’ubucuruzi mu gihugu gisa nk’ikihariye isoko ryo kwenga inzoga n’imitobe. Mbere y’ibibazo igihugu kirimo, ibikorwa byayo byabarirwaga mu 10% by’ubukungu bwose bw’igihugu ndetse kikinjiza imisoro hafi 1/3 cy’imisoro yose yinjira mu isanduku ya leta. Nyuma yo kugabanyuka kw’inkunga iki gihugu cyaterwaga n’amahanga zabarirwaga hafi muri ½ cy’ibyo igihugu cyinjiza, akamaro ka Brarudi karushijeho kwiyongera.

Ese kuba Heineken, uruganda rwa gatatu ku isi mu bijyanye no kwenga inzoga rukoresha abakozi 73,000 mu nganda 167 ziri mu bihugu 70, ifite umucamanza mu buyobozi bwayo hari icyo biyimariye? Iyi nkuru ivuga ko atari ibyo umuntu yahita yemeza, gusa ngo kumushyira kuri uyu mwanya n’ikimenyetso cy’umubano mwiza uri hagati ya Heineken n’ubutegetsi bwa Nkurunziza, ariko inagabanyirizwa imisoro ku rugero rwa 80% buri uko isohoye ubwoko bushya bw’inzoga bwakorewe mu gihugu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *