Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Ukuboza 2016, umwe mu bapolisi bakuru 8 bari bafunze bakurikiranyweho guhitana Gen. Adolphe Nshimirimana yatorotse gereza nyuma yo kwivugana undi murinzi w’aho yari afungiye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi Nkurikiye Pierre yatangarije African News Agency (ANA) ko uyu mucungagereza yishwe ubwo yari aherekeje uwari ufunze kuri Banki kubikuza amafaranga bamara kurenga aho yari afungiye agahita akura imbunda mu mufuka akamurasa yarangiza akiruka.
ku kibazo cyo kuba uyu wari ufunze yicishije umurinzi imbunda ya Pisitori, Pierre Nkurikiye yagize ati”ntituzi aho yakuye intwaro n’uburyo yari ayitunze ariko turacyabikurikirana.”
Aba bapolisi 8 bari bafunze bakurikiranyweho kugaba igitero kuri Adolphe Nshimirimana ndetse bakanamwica mu mwaka ushize wa 2015, naho 7 basigaye bakaba bazitaba urukiko ku itariki ya 27 uku kwezi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gen Adolphe Nshimirimana wigeze kuba umuyobozi w’urwego rw’iperereza mu gihugu cy’u burundi nyuma akaza no guhabwa inshingano zo gutegura ingendo za Perezida Nkurunziza yishwe ku itariki ya 2 Kanama 2015, agabweho igitero n’abitwaje intwaro mu mujyi wa Bujumbura.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


