Urukiko
rurengera Itegeko Nshinga rwa Bujumbura rwatangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Gicurasi 2018 ko amatora ya kamarampaka yagenze neza mu mucyo ndetse abatoye “yego” bakaba bafite ubwiganze bunini ugereranije n’abatoye “oya” ku ivugurura ry’ingingo yo mu itegekonshinga yemerera umukuru w’igihugu kuba yakongera kwiyamamaza bityo agakomeza kuyobora u Burundi.
Imibare yatanzwe n’urukiko igaragaza ko abatoye yego bangana na 73.24% naho abatoye Oya bakaba bangana na 19.37%.
Urukiko rwatangaje ko ibyavuye mu matora byujuje ubuziranenge bityo ko nta muntu n’umwe wemerewe kubibangamira haba mu kugira icyo yongeraho cyangwa icyo agabanyaho, kugeza ubu perezida Nkurunziza akaba yemerewe gushyiraho abo bagomba gukorana (Cabinet).
Perezida w’uru rukiko Charles Ndagijimana yongeyeho amagambo agira ati “Abatavuga rumwe na leta nta bushobozi bari bafite bwo kuba bagira icyo bahindura ku byavuye mu matora.”
Hategerejwe ko mu gihe cya vuba gishoboka, perezida Nkurunziza asinya iri tegeko rikinjizwa mu gitabo cy’Itegekonshinga, ibi bigakurikirwa no gushyiraho Inteko yo kuvugurura Itegeko, gushyiraho Minisitiri w’Intebe ndetse na Visi Perezida.
Mu gihe iri tegeko riba ryamaze gusinywa no kwinjizwa mu yandi mategeko, perezida Nkurunziza azaba yemerewe kongera kwiyamamariza manda 2 zikurikirana, ni ukuvuga guhera 2020 kugeza 2034.
Mu minsi ishize, abatavuga rumwe na Petero Nkurunziza baba mu buhungiro batangaje ko bagiye gukora ikintu kizazana impinduka kuri Guverinoma y’u Burundi gishingiye ku kutavuga rumwe ku byavuye muri aya matora bityo hakazabaho ibiganiro.


