Burundi: Uwavuze ko abarwanya Leta bazajugunywa muri Tanganyika, yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rukuru rwa Bujumbura kuri uyu wa Mbere, itariki ya 30 Mata 2018, rwaciye urubanza igitaraganya, rukatira Melchiade Nzopfabarushe, umuyoboke w’ishyaka CNDD FDD, igifungo cy’imyaka itatu ashinjwa gukoresha amagambo y’urwango mu baturage.

Melchiade Nzopfabarushe ukomoka mu muri komini ya Kabezi mu ntara ya Bujumbura rurale, ashinjwa ibyaha birimo gukangisha abaturage imvugo mbi ishobora kubangamira abadakurikiza ibyo yabasabaga.

Ashinjwa kugumura abaturage abatera ubwoba ndetse no kubaburira ko bagiye guhura n’akaga, ndetse no gukwirakwiza ibihuha bikura umutima abaturage ku buryo bishobora kubagonganisha na Leta.

Uzafatwa arwanya Leta y’u Burundi ngo azajugunywa mu kiyaga cya Tanganyika

Ibyo  uyu mugabo ashinjwa, ngo ni ibyo yavugiye mu gace ka Migera, komini ya Kabezi, intara ya Bujumbura, aho yavuze ko abarwanya Leta bazajugunywa mu kiyaga cya Tanganyika.

Muri aka gace, yari mu bukangurambaga bugamije gukangurira Abaturage kuzatora YEGO mu matora ya kamarampaka ateganyijwe muri uku kwezi, ahera ko avuga ko abazatora OYA bazaba bafite ibyago byo kuba bajugunywa muri Tanganiya.

Kanda hano wumve video Melchiade Nzopfabarushe abyivugira.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *