Ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Ugushyingu 2016, umujyanama mukuru wa Perezida Nkurunziza mu Burundi, Willy Nyamitwe yibasiwe n’igico cy’abantu bitwaje intwaro ariko ku bw’amahirwe abasha kururokoka.
[ad id=”44145″]
Amakuru atangazwa n’abo mu muryango we aravuga ko aba bantu bitwaje intwaro bamutegeye mu gace asanzwe atuyemo ka Kajaga gaherereye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’umujyi wa Bujumbura, ubwo bamumenagaho urufaya rw’amasasu umwe mu bamurinda akaba ariwe wahasize ubuzima undi agakomereka.
Aya makuru yemejwe kandi n’umuvandimwe wa Will Nyamitwe, Alain Aime nawe ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri kiriya gihugu ku rubuga rwa Twitter, aho yagize ati “icyubahiro ni icy’Imana, yo yarinze umuvandimwe wanjye Willy Nyamitwe ikindi gitero cy’ubwicanyi muri iri joro.”
I praise the Living God for keeping my brother @willynyamitwe tonight as he survived another assassination attempt. To Him, all the glory!?
– alain aimé (@nyamitwe) November 28, 2016
[ad id=”44145″]
Willy Nyamitwe yibasiwe mu gihe hari hashize iminsi hari agahenge ku bari ku ruhande rwa Perezida Nkurunziza mu mujyi wa Bujumbura, ndetse hakaba nta n’undi muyobozi waherukaga kwicwa.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


