Me Luc Walleyn na Me Philippe Lardinois, bunganira mu mategeko Umunyarwandakazi warokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa Gatanu, itariki 02 Werurwe imbere y’urukiko rw’ubujurire rwa Buruseli basabye Leta y’u Bubiligi impozamarira n’inyungu zibarirwa mu bihumbi 100 by’Amayero aho bemeza ko leta yagize uruhare mu bwicanyi bwabereye ku ishuri rya ETO Kicukiro kuwa 11 Mata 1994.
Aba bunganizi basabye urukiko kubona ko gusiga impunzi z’Abatutsi zari zahungiye muri ETO ryari ikosa ryakozwe n’abafashe icyemezo; ari bo Leta y’u Bubiligi, yabinyujije ku basirikare bakuru bayo bari mu Rwanda.
Aba basabiye umukiriya wabo, Marie-Agnes Umwali, waburiye igice kinini cy’Umuryango we muri ubwo bwicanyi, impozamarira y’Amayero 100,000, no kumushakira impuguke mu by’ihungabana ugomba kumusuzuma nk’uko tubikesha urubuga sudinfo.be
kuwa 07 Mata 1994, Abatutsi bari bazi ko bari guhigwa n’Abahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi, bahungiye mu ishuri rya ETO Kicukiro bazi ko nta kizabakoraho barinzwe n’ingabo z’Ababiligi zari MINUAR zari zihakambitse.
Nyuma y’iminsi ine, kuwa 11 Mata mu masaha ya saa saba zari zirenzeho iminota mikeya, ingabo z’u Bubiligi zahawe amabwiriza yo kuva muri ETO no gutwara abanyamahanga bari bahari. Aya mabwiriza ngo akaba yaravuye kuri Col Luc Marchal wari wungirije umuyobozi wa MINUAR nyuma yo kumvikana na Col Joseph Dewez, wari ukuriye abasirikare b’Ababiligi muri Kigali, maze amabwiriza asobanurwa na Luc Lemaire, wayoboraga ingabo z’u Bubiligi zari muri ETO.
Mu Batutsi na bamwe mu Bahutu bakeya batavugaga rumwe n’ubutegetsi bari bahahungiye bagera mu 2,000, harokotse ababarirwa muri 50 gusa abandi bose bicirwa muri ETO abandi bicirwa mu muhanda wa Nyanza bagerageza guhunga.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…


